Ubwoba ni bwose nyuma yuko hadutse ikiremwa kidasanze kigatemagura urutoki muri Uganda

Mu gihugu cya Uganda mu ntara ya Wakiso, imwe mu ntara zigize umugi wa Kampala, ubwoba ni bwose nyuma yuko hadutse ikiremwa kidasanzwe (bamwe mu baturage bari kwita umuzimu) kiraye mu urutoki kigatemagura rugahinduka imirara ku buryo nta nsina n’imwe igihagaze mu rutoki.

Nyuma yuko ibi bibaye bamwe mu baturage bakomeje kuvuga ko iki kiremwa gishobora kuba ari umuzimu w’umuntu wapfuye wari umukire wagarutse kugira ngo yangize imyaka y’abaturage nubwo bikomeje gusa nk’amayobera kuko ntawuramenya neza iby’iki kiremwa n’uburyo cyadutse mu ntara ya Wakiso.
Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2017, nibwo .iki kiremwa cyadutse mu mugi wa Kampala mu ntara ya Wakiso aho cyatemaguye insina za bamwe mu baturage ku buryo buteye ubwoba.
Abaturage bo ntara ya Wakiso mu cyaro cya Jamayi-Nalumuye bakomeje gutakambira igipolisi gukora ibishoboka byose bagahangana n’iki kiremwa bashingiye ko gikomeje kubangiriza imyaka irimo n’urutoki.

Umwe mu baturaga bo mu cyaro cya Jamayi-Nalumuye cyabereyemo ibi witwa Catherine Agoyo yabwiye The Monitor ko kuri we atari ubwa mbere iki kiremwa kigabije imyaka muri aka gace.

Catherine Agoyo yagize ati ‘aho nabashije kunyura hose nabonye insina zose ziri hasi kandi nta gushidikanya zikunze kwangizwa n’iki kiremwa tutaramenya ibyacyo. Iki kiremwa gisanzwe kirara mu nsina cyane cyane kikazitemagura”.

Abaturage bo mu gace kabereyemo ibi bakomeje kuvuga ko ibi byakozwe n’umuzimu w’umuntu bigaragara ko yari umukire wagarutse kugira ngo yangize imyaka y’abaturage.

Kugeza ubu iki kiremwa ntiharamenyekana ibyacyo ari byo byatumye abaturage bakomeje gusaba polisi kubarindira umutekano ndetse n’ibintu byabo cyane ko bakeka ko nyuma y’imyaka yabo iki kiremwa gishobora no kwadukira abantu.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
muhozi gerard Kuya 2-12-2017

abavadimwe babagade barakomerewe nyumayibi harakurikirinzara. nkiyahozemurwad a
imweyitwaga rumanurimbaba

bagihashye bwagu bibananire badusabe umusada

Muhozi Kuya 2-12-2017

Aba baturage ahubwo barashaka gushora police.Nigute police yarwana nigini,biratangaje

Natacha Kuya 1-12-2017

Police se irinda abazimu? Ahubwo nibasenge. Imana ibarinde.

Abibu nkurunziza Kuya 1-12-2017

Andika Igitekerezo Hanno nugusengacanekuko Umuzimuntiyabashoboramurikumwe
Ni Imana