Tutanyuzwe twakwigaragambya, mu bihugu bikoresha igitugu Komisiyo z’amatora zakagombye kuvaho-Karasira

Karasira Aimable wamenyekanye nka ’Prof. Nigga’ ubwo yari umuhanzi, avuga ko mu bihugu bigaragaramo igitugu Komisiyo z’Amatora zakagombye kuvaho kuko ngo ntacyo zimaze.

Karasira avuga ko mu Rwanda dufite ubudasa bwacu, ati "Abanyarwanda bo bafite ubudasa bwabo, buriya dufite Demokarasi nziza, wari wumva hari umunyarwanda wigaragambya se, ni uko nyine tuba twanyuzwe kuko tutanyuzwe twakwigaragambya ariko ibintu byacu, amatora abaho neza akarangira mu mutuzo kabisa".

Avuga ko hari ibindi bihugu usanga bashwanye bikomeye kubera ibintu bitandukanye. Yatanze urugero rwa Kenya, Sudani aho nka Bashir ubu uri gukurikiranwa n’inkiko wavugaga ko yatowe ku majwi arenga 90 ku ijana bityo ngo bikaba bishobora kuba atari ukuri kuko ngo bitumvikana uburyo abaturage baba baramukundaga kuri kiriya kigero nyuma bakamugira kuriya.

Akomoza kandi kuri Komisiyo y’Amatora mu Rwanda avuga ko yo ikwiye gukomeza igakora ngo kuko yo ifite itandukaniro z’ibindi bihugu bigaragaramo igitugu bityo ngo akabona komisiyo z’amatora zo muri ibyo bihugu bitarangwamo ubwisanzure zagakwiye kuvaho kuko ngo ntacyo zimaze.

Iyumvire ikiganiro kirambuye twagiranye na Karasira:

Karasira kandi yakomoje ku kibazo cy’umushahara w’abarimu by’umwihariko bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye avuga ko bitewe n’umubare wabo bishobora kugorana kugira icyo bikorwaho, ibintu avuga ko byanatuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro.

Ati "Iki gisubizo nta n’ubwo nagataye umwanya nkiguha, kuko ni igisubizo gisa nk’inzozi, ni ukurota ntabwo bishobora kuzashoboka, buriya karabaye, iyo ikintu cyabaye kiba cyarabaye, sha biragoye kumbwira ko umuntu warwaye Kanseri azakira wenda aba asigaje kubungwabungwa by’akanya gato, cyangwa SIDA ntabwo (...), ikimenyimenyi uvuga ko mbeshya azanyomoze abinyereke mu bikorwa...".

Uyu mugabo uzwiho gutanga ibitekerezo mu buryo butandukanye n’ubw’abandi, avuga ko abihanukira bakavuga ko uburezi bwo mu Rwanda burimo ikibazo gikomeye, nta kibazo gikomeye gihari ko kibaye kinahari cyaba kiri hamwe ngo kuko amashuri atandukanye kandi yiga ibitandukanye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo