Tubanze twibaze kompanyi zitanga amasoko ni iza nde? Dr. Kayumba

Mu kiganiro cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeli 2019, cyatambutse ’Live’ ku maradiyo atandukanye arimo Isango Star, Inkoramutima, Contact Fm n’izindi,
Dr. Kayuma Christophe, Impuguke muri Politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo abanyamakuru, impuguke n’abandi bantu batandukanye bahuriraga mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyari kigamije kurebera hamwe aho itangazamakuru rigeze ryesa intego z’icyerekezo 2020 (Vision 2020), iyi mpuguke yakomoje kuri ba nyiri kompanyi zitanga amasoko avuga ko bitoroshye kubona isoko uri igitangazamakuru kigenga.

Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe kijyane no kubona amasoko ku itangazamakuru bitandukanye bitaka ibura ryayo yagize ati,"...isoko riracyari ritoya riragenda ryaguka ariko n’iryo soko ritoya mugende mwibaze, ni inde ufite kompanyi runaka?, ziriya zitanga amafaranga MTN ni iya nde?, AirtelTigo ni iya nde? BK ni iya nde? izi zose nini ni iza nde? utangiye kubaza ari iza nde...utangira no kumenya amafaranga ajya hehe...".

Kuri iki kibazo cy’isoko ritoya ry’itangazamakuru, Dr. Kayumba yagikomojeho, yibutsa abanyamakuru ko mbere yo gutaka isoko ritoya, bagakwiye kubanza kumenya na nyiri irihari kuko ari we ugena aho rijya.

Ni ikiganiro cyaranzwe n’urusobe rw’ibitekerezo mu buryo bwisanzuye ku ngingo zitandukanye dore ko itangazamakuru rikora mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu nubw’imibereho ya rubanda muri rusange.

Umva byinshi mu bitekerezo bikakaye byaranzwe n’iki kiganiro:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo