Tanzaniya yanze gukura igihano cy’urupfu mu mategeko yayo

Ni nyuma yuko urukiko rukuru muri Tanzania rwanzuye ko nta ngingo zikomeye zituma ruvanaho igihano cy’urupfu, bisobanuye ko Tanzania iguma mu bihugu bigifite iki gihano mu mategeko yabyo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ’Tanzania Legal and Human Rights centre’ wari watanze ikirego usaba ko iki gihano cyavanwa mu mategeko ya Tanzania.

Uvuga ko iki gihano kidakwiriye kuko cyambura umuntu uburenganzira ku buzima kandi burengerwa n’ngingo ya 14 y’itegekonshinga rya Tanzania.

Mu mategeko ya Tanzania haracyarimo ko ubugambanyi no kwica ari ibyaha bihanishwa igihano cy’urupfu, nubwo kuva mu 1994 nta muntu uragihabwa muri iki gihugu.

Hari abantu bagera kuri 500 bafungiye muri Tanzania bashobora guhabwa iki gihano, abandi bahawe igifungo cya burundu mu mwanya wacyo.

Igihano cy’urupfu ntikivugwaho rumwe mu bantu ku isi, hari ababona ko gikwiriye ku bakoze ibyaha nk’ubwicanyi n’ababona ko atari igihano kuko kwica atari ugumuhana kandi bidakwiriye.

Mu bihugu 195 bigize umuryango w’abibumbye, 55 muri byo biracyatanga igihano cy’urupfu, muri ibi harimo Leta zunze ubumwe za Amerika, Botswana, Misiri, Nigeria, Sudani zombi, Ubushinwa n’ibihugu byinshi by’abarabu na bimwe muri Aziya.

Hari ibihugu 28 bigifite iki gihano mu mategeko yabyo ariko biri mu nzira zo kugica, ibyo birimo byinshi byo muri Afurika nka Kongo, Tanzania, Uganda, Kenya, Ethiopia n’ibindi.

Hari kandi ibihugu 105 byaciye burundu iki gihano birimo u Burundi n’u Rwanda.

Mu 2017 ikigo Amnestie International giharanira uburenganzira bwa muntu cyabaruye amadosiye 2,591 y’abakatiwe igihano cy’urupfu mu bihugu 53.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo