Rusizi: Amavomo akomeje kutavugwaho rumwe mu murenge wa Nyakabuye

Nyuma yaho abatutage bahawe inkunga yokubafasha mu guteza imbere ibikorwa remezo muri porogaramu y’ubudehe mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi , bamwe barinubira imikoreshereze y’ayo mavomo.

Birazwi ko ahabonetse isoko WASAC (ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura)kigena imikoreshereze yayo mazi . Nyuma yuko rero abaturage bo mu kagali ka Kamanu ,umudugudu wa Ruguti barinubira kwishyuzwa amazi biyubakiye mu bikorwa by’ubudehe.

Uwitwa Nsabimana Philbert wo mu mudugudu wa Ruguti aganira n’umubavu.com yavuzeko batishimiye kuba bari kwishyuzwa amazi kandi bari baziko atazayishyura .
Yagize ati:"Perezida wa Repubulika yaduhaye inkunga y’ubudehe ibihumbi magana atandatu (600000frw), inteko y’abaturage turicara twemezako ayo mafaranga azubakwamo ivomo kugirango duhangane nibura ry’amazi mu mudugudu wacu. None ngo tuyishyure?”

Undi mukecuru witwa Genevieve ati"Ayo mazi yari aziye igihe ariko niba ari ukuyishyura turaguma tunywa Rubyiro na Ntondwe.Turakennye kubwo izo mpamvu nibafunge amazi yabo.”

Twagerageje kuvugisha umuyobozi ushinzwe iby’amazi mu murenge wa Nyakabuye kuri telephone ngendanwa atubwira ko bagomba kuyishyura kugirango bakomeze babungabunge iyo soko.

Yagize ati, “"Nibyo koko iyo isoko rivuze rirabungwabungwa rikubakirwa hanyuma rigashyirwaho mubazi (yerekana ingano y’amazi yakoreshejwe n’uko agomba kwishyurwa". Yakomeje agira ati,”Niyo mpamvu rero ingano y’amazi yakoreshejwe buri kwezi agomba kwishyurwa mu rwego rwo kwirinda gusesagura amazi.”

Yibukije ko amazi ari make bityo ko agomba kubungwabungwa neza ndetse akagira imicungire myiza. Yagize ati"Ntitwakishingira ikoreshwa n’isesagura ry’amazi kandi ari make kandi agomba gusaranganywa".
Yibukije kandi ibihano biteganyirijwe uwangiza ibikorwa remezo: amazi,amashanyarazi,..... (.........l,eau est la vie.)
Nsengumuremyi Denis Fabrice.
Umubavu.com.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ngabonzima Hamis Kuya 16-11-2018

Ubuyobozi Niburebe Inzira Iboneye Kugukemura Icyo Kibazo Kuko Hari N’umuturage Uba Ari Ntaho Nikora Kdi Akeneye Amazi Meza, Abaturage Nabo Bamenye Ko Kubungabunga Ibikorwa Remezo Ari Inshingano Zabo.