Rubavu:Amayeri bakoresheje binjiza urumogi mu Rwanda ntabwo yabahiriye

Mu ijoro ryo ku itariki ya 28 rishyira iya 29 Nyakanga, nibwo Imanirabaruta Gabriel w’imyaka 22 y’amavuko na Rwasibo Lucien w’imyaka 29 bafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mukamira bagerageza kwinjiza mu Rwanda udupfunyika 8.612 tw’urumogi.

Urwo rumogi bari barupakiye mu ivatiri yo mu bwoko bwa Carina ifite pulake RAA 516F, ariko kubera imikoranire myiza iri hagati y’abaturage na Polisi y’u Rwanda, aba basore ntibashoboye kugera ku mugambi wabo kuko bahise bafatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko aba basore bafashwe bari bakorereshe amayeri kugira ngo baruhishe, ariko kubera ko Polisi yari ifite amakuru yizewe yahawe n’abaturage bafashwe batageze ku mugambi wabo.

Yagize ati:”Ubundi kugira ngo umenye ko bafite ibiyobyabwenge biragoye, bari baraciye intebe z’inyuma mu ivatiri baruhishamo, twabanje gusaka imodoka bisanzwe kugirango bakeke ko nta makuru dufite, ariko kubera ko twari dufite amakuru yizewe twahawe n’abaturage twakomeje gusaka dusanga barucengeje mu ntebe z’inyuma.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yakunze kwihanangiriza abantu kureka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda ariko ntibumve, agaragaza ko bariya bagabo bafashwe ataribo ba mbere kuko mu bihe bitandukanye muri kariya gace hakunze gufatirwa abantu bambutsa ibiyobyabwenge.

CIP Gasasira yabonyeho gushima imikoranire myiza n’ubunyangamugayo bikomeje kuranga abaturage muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu no ku rwanya ibyaha muri rusange.Yongeye kwibutsa abagifite ingeso mbi yo gucuruza ibiyobyabwenge ko amayeri yose bakoresha yatahuwe kubera ubufatanye bw’abaturage.

Yagize ati:”Kugeza ubu amayeri arimo gukoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge twarayatahuye kubera ubufatanye n’abaturage. Kuri ubu buri munyarwanda ikibazo cy’ibiyobyabwenge yakigize icye, bamaze kumva ububi bwabyo nibo barimo kudufasha kubifata. Turashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubunyangamugayo batanga amakuru atuma dufata abantu bagifite ingeso mbi yo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.”

Yagagaraje ko kuri ubu ibihano ku bantu bafatirwa mu bucuruzi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge mu bundi buryo byiyongereye, aboneraho gusaba umuntu wese wari ugifite ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge kubireka.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibiyobyabwenge byafashwe n’ababifatanywe Polisi y’u Rwanda yabishyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo