Polisi ya Uganda yategetswe kwishyura miliyoni 270 z’amashilingi umuturage yakoreye iyicaruzobo

Umuhesha w’Inkiko wa Uganda, Francis Atoke, yategetse Polisi y’Igihugu kwishyura indishyi y’akababaro, Jasper Natukunda wo mu Karere ka Rukungiri, wakubiswe n’aba-Ofisiye bayo bikamuviramo ihungabana.

Mu ibaruwa Francis yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda ku wa 12 Ukwakira, isaba ko mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, yishyura indishyi z’akababaro za miliyoni 270 z’amashilingi.

Daily Monitor yanditse ko Francis yabitegetse nyuma y’igihe Natukunda atakamba ko yabuze amafaranga amujyana kwivuriza muri Turikiya ihungabana yagize kubera gukubitwa n’abapolisi.

Polisi yari yaburanye ibwira urukiko ko itigeze ihohotera Natukunda, isaba kurenganurwa ariko rubitera utwatsi.

Francis yavuze ko Natukunda yerekanye icyemezo cyo kwa muganga kigaragaza ko yakorewe iyicarubozo nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima, yavuze ko hari uburyo amategeko ateganya bwo kwishyura uwo muturage amafaranga yabonetse kandi ko bugomba kuzakurikizwa.

Muri iki gihe polisi ya Uganda n’izindi nzego z’umutekano zivugwaho gukoresha iyicarubozo mu kwemeza abantu ibyaha, umudepite akaba n’umuhanzi, Bobi Wine nawe akaba aheruka kurikorerwa ku buryo yagiye kuryivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo