Perezida Nkurunziza yari yarahanuriwe ko agiye gupfa

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza watabarutse ku wa 08 Kamena 2020 ariko bikemezwa na Guverinoma ku wa 09 Kamena 2020, yitabye Imana mu gihe umwaka wari wihiritse ahanuriwe ko agiye gupfa.

Guverinoma y’u Burundi yemeje urupfu rwe kuri uyu wa Kabiri ivuga ko azize indwara y’umutima/guhagarara k’umutima.

Ibi bibaye mu gihe muri Kamena umwaka ushize umugabo wo mu Burundi witwa Pierre Barakikana, uzwi ku izina rya Muhanuzi yahanuye ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa Perezida Nkurunziza.

Icyo gihe uyu mugabo Pierre Barakikana ukomoka muri Komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza yahise atabwa muri yombi nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko Perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.

Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel, ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego z’ibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

Icyo gihe abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa Perezida Nkurunziza.

Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya Polisi bya Nyanza-lac ku wa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri Gereza ya Parike ya Makamba ku wa 03 Kamena nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.


Ubwo Pierre Barakikana yatabwaga muri yombi

Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri Gereza ya Murembwe.

Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu. Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”

Perezida Nkurunziza yitabye Imana nyuma yo gushyira mu bikorwa ibyo yavuze kuko yavuze ko atazongera kwiyamamaza, kandi koko mu matora u Burundi buvuyemo ntabwo yiyamamaje.

Nkurunziza yitabye Imana mu gihe umugore we Denise Bucumi Nkurunziza na we ari kuvurirwa mu bitaro byo muri Kenya, bivugwa ko yaba yaranduye icyorezo cya Covid-19.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abari kuvuga ko uyu mugabo w’imyaka 55 na we ashobora kuba yazize Covid-19, gusa amakuru yatanzwe na Guverinoma avuga ko yazize indwara y’umutima.

Perezida Nkurunziza apfuye kandi hari hasigaye igihe gito ngo ahererekanye ubutegetsi na mugenzi we, Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa Gatanu gushize naho byari biteganyijwe ko uyu muhango utegerejwe na benshi uzaba kuri Kanama uyu mwaka.

Gen Evariste Ndayishimiye na we wo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD ari naryo rya Nkurunziza witabye Imana, yatsindiye umwanya w’umukuru w’igihugu ku majwi 68%.


Perezida Nkurunziza yari azwiho kuba ari umwe mu baperezida b’abarokore bakanabigaragaza

Andi makuru yerekeye urupfu rwa Perezida Nkurunziza urayasanga muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo