Perezida Kagame  muri  Cote d’ Ivoire aho yitabiriye inama ikomeye

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yageze mu gihugu cya Cote d’ Ivoire aho yitabiriye inama ya 5 ihuza Afurika n’ Uburayi

Ku kibuga cy’ indege, Félix-Houphouët-Boigny giherereye Abidjan mu murwa mukuru wa Cote d’ Ivoire, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Cote d’ Ivoire Alassane Ouattara.

Iyi nama ‘AUEU SUMMIT’ igiye kuba ku nshuro ya 5 ifite insangamatsiko igira iti ‘Gushora imari mu rubyiruko, bigamije ahazaza heza’

Perezida Kagame yagiye muri Cote d’ Ivoire avuye mu gihugu cya Kenya aho yari yitabiriye irahira rya Perezida wa Kenya Uhururu Kenyatta.

Iyi nama ihuza Afurika yunze Ubumwe n’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi igiye kuba mu gihe iyi migabane yombi n’ Isi muri rusange byugarijwe n’ ikazo cy’ abimukira.

Nibura abimukira ibihumbi 3 bo muri Afurika bamaze gutakariza ubuzima mu njyanja ya mediterane bagerageza kwambuga ngo bage gushakira ubuzima bwiza I Burayi. Mu ntangiriro z’ uku kwezi k’ Ugushyingo 2017 mu gihugu cya Libya havumbuwe isoko rigurishirizwaho abirabura.

‘AUEU SUMMIT’ iba rimwe muri buri myaka itatu igahuza abakuru b’ ibihugu na za guverinoma zo mu bihugu by’ I Burayi no muri Afurika. Ibera mu Burayi no muri Afurika mu buryo busimburana. Iy’uyu mwaka izabera muri Cote d’ Ivoire kuva tariki 29 kugeza kuri 30 Ugushyingo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo