Padiri Nahimana uvuga ko ari Perezida yashyizeho Guverinoma nshya yo mu buhungiro

Padiri Nahimana Thomas uvuga ko ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku itariki ya 7 Ukuboza 2020 yashyizeho Guverinoma nshya avuga ko ikorera mu buhungiro, isimbura iyo yari yarashyizeho mu 2017.

Iyi Guverinoma nshya Padiri Nahimana Thomas yashyizeho iyobowe n’uwitwa Ntagara Jean Paul wagizwe Minisitiri w’Intebe. Uyu na we akaba yarashyizeho ba Minisitri 8 bakurikira:

 Minisitiri ishinzwe gucyura impunzi: Mukamurenzi Jeanne

 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: Nahayo Joseph

 Minisitiri w’Umutekano: Safari Justin

 Minisitiri w’Ubutabera: Nkurunziza Venant

 Minisitiri w’Uburezi n’Imibereho Myiza y’Abaturage: Ingabire Marie-Médiatrice

 Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho: Karenzi Flora

 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: Mukankiko Sylvia

Abari bagize Guverinoma Padiri Nahimana yashyizeho mu 2017

Tariki ya 19 Gashyantare 2017, ni bwo Padiri Nahimana yashyizeho Guverinoma bwa mbere, yari igizwe n’abantu 13. Ni abakurikira:

 Minisitiri w’Intebe: Akishuri Abdallah

 Minisitiri w’Intebe wungirije: Kasinge Nadine Claire

 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: Kansiime Uwizeye Immaculée

 Minisitiri w’itangazamakuru: Chaste Gahunde

 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’umurenge: Nduwimana Daniel

 Minisitiri w’Imari n’Ubucuruzi: Uwimana Marine

 Minisitiri w’Uburezi: Mukamana Mutega Chantal

 Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi: Nakure Virginie

 Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Imiturire : Padiri Ntakirutimana Gaspard

 Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubutaka: Seburanga Jean Léonard

 Minisitiri w’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage: Mujawayezu Spéciose

Iyi Guverinoma kandi yari yarashyizemo Ingabire Victoire (wari ufungiwe mu Rwanda) wagizwe Minisitiri w’Umuco, umuryango no guteza imbere umwari n’umutegarugori; na Mushayidi Deogratias wakatiwe igifungo cya burundu n’ubutabera bw’u Rwanda, wagizwe Minisitiri w’Ubutabera.

Padiri Nahimana kandi iyi Guverinoma yaje kuyivugurura muri Kanama 2018, agira Kansiime Uwizeye Immaculée Minisitiri w’Intebe ufite Ububanyi n’Amahanga mu nshingano, amusimbuje Akishuli Abdallah yari amaze kugira Umushinjacyaha Mukuru.


Uyu ni Ntagara Jean Paul Padiri Nahimana yagize Minisitiri w’Intebe


Ingabire Marie-Médiatrice wagizwe Minisitiri w’Uburezi n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Guverinoma ikorera mu buhungiro

INGABIRE VICTOIRE ATI "ABANTU BAKAMA BAKAGERA MU MANO BAGAKOMEZA BAGAKAMA, ABANTU BARAKAMWE BAGEZE AHO NABO BARAKAMIRIKA", BYOSE BYIYUMVIRE MURI IKI KIGANIRO YAGIRANYE N’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Emmanuel kubwimana Kuya 14-12-2020

Uyu mu Padari areba kure mumureke abavuga ko ari umusazi nta musazi usara ategeka mwa bantu .Abatowe nibatuyobora neza ikindi dusaba niki ,Ushinzwe ubuhunzi akabuvanaho tukaryama tukaruhuka guhunga Abanyarwanda barambiwe guhunga we we .

Emmanuel kubwimana Kuya 14-12-2020

Uyu mu Padari areba kure mumureke abavuga ko ari umusazi nta musazi usara ategeka mwa bantu .Abatowe nibatuyobora neza ikindi dusaba niki ,Ushinzwe ubuhunzi akabuvanaho tukaryama tukaruhuka guhunga Abanyarwanda barambiwe guhunga we we .

Pascal Kuya 12-12-2020

Nahimana yaretse ubupadiri aba umunyaporitike.Tubihange amaso

Mbandiyimfura Kuya 10-12-2020

Padiri Nahimana azi ibyakora!Umunsi umwe muzabibona ko atakinaga!