Nigeria: Abahinzi biciwe mu gitero ’ndengakamere’

Abantu batari munsi ya 43 biciwe mu cyo Perezida wa Nigeria yavuze ko ari igitero "ndengakamere" cyabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu ku wa Gatandatu.

Abagabye icyo gitero baboshye abo bahinzi bari mu kiraka (abapagasi) mu mirima y’umuceri babaca ingoto hafi y’umujyi wa Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno, nkuko amakuru abivuga.

Ni kimwe mu bitero bibi cyane bibayeho mu mezi ya vuba ashize muri ako karere kagaragaramo intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram n’izo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) mu ishami ryawo ryo muri Afurika y’uburengerazuba.

Nta mutwe kugeza ubu wari wigamba icyo gitero.

Perezida Muhammadu Buhari yagize ati "Namaganye iyicwa ry’abahinzi bacu b’abanyamurava bishwe n’abakora iterabwoba muri leta ya Borno".

"Igihugu cyose cyakomerekejwe n’ubu bwicanyi budashobora kwiyumvishwa. Nifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri iki gihe cy’akababaro. Roho zabo ziruhukire mu mahoro".

Perezida Buhari yanavuze ko ubwo "bwicanyi bwakozwe n’abakora iterabwoba burenze kamere", nkuko byatangajwe n’umuvugizi we Garba Shehu.

Umugabo ukora mu mutwe w’ubwirinzi bw’abatuye aho wafashije abarokotse, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati "Twabonye imirambo 43, yose yabazwe [kubaga], ndetse n’abandi [bantu] batandatu bakomeretse cyane".

Hari abandi bahinzi (cyangwa abirimizi mu Kirundi) bashimuswe, umwe mu bahatuye ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International bavuga ko muri abo harimo n’abagore 10.

Undi mugabo ukora mu mutwe w’ubwirinzi yabwiye AFP ko abo bishwe bakomoka muri leta ya Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, nko mu ntera igera hafi kuri 1000km uvuye aho byabereye.

Yavuze ko bari bakoze urugendo berekeza aho muri leta ya Borno mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bagiye gushaka ikiraka (guca inshuro).

Ahmed Satomi, umwe mu bagize inteko ishingamategeko yaho, yabwiye ikinyamakuru Premium Times cyo muri Nigeria ko "abahinzi bagabweho igitero kubera ko ku wa gatanu bambuye intwaro ndetse bata muri yombi umugabo witwaje imbunda wo muri Boko Haram wari umaze igihe yarababujije amahwemo".


Abishwe bashyinguwe kuri iki cyumweru, na Guverineri wa leta ya Borno ahari

Babagana Zulum, Guverineri wa leta ya Borno, yitabiriye umuhango wo kubashyingura kuri iki cyumweru.

Yabwiye abanyamakuru ati "Ni ibintu bibabaje kuba abaturage barenga 40 bishwe babazwe mu gihe barimo bahinga".

"Abaturage bacu bamerewe nabi cyane, bari mu bintu bibiri bikomeye cyane: ku ruhande rumwe, [iyo] bagumye mu rugo, bashobora kwicwa n’inzara; ku rundi ruhande, [iyo] bagiye mu mirima yabo baba bafite ibyago byo kwicwa n’intagondwa. Ibi birababaje cyane".

Yasabye leta ya Nigeria kwinjiza mu gisirikare abandi bantu ndetse asaba abagize izindi nzego z’umutekano kurinda abahinzi bo muri ako karere.

Abanyamakuru bavuga ko mu bihe byashize abahinzi bagiye bagabwaho ibitero na Boko Haram, ibacyekaho guha amakuru igisirikare cya Nigeria.

Mu kwezi gushize, abarwanyi ba Boko Haram bishe abahinzi 22 bakoraga mu bikorwa byo kuhira (kuvomerera) imyaka (ibihingwa), mu bitero bibiri bitandukanye.

Kuri iki cyumweru, amakuru avuga ko abasirikare batandatu biciwe mu gico batezwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Isilamu, hafi y’umujyi wa Baga muri leta ya Borno, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Chris Ewokor uri mu murwa mukuru Abuja.

Abo basirikare bari mu nzira berekeza muri ako karere mu rwego rwo gukaza umutekano ahatangirwa imfashanyo y’ibiribwa ku bantu bataye ingo zabo kubera imirwano.


Perezida Buhari yavuze ko yahaye ingabo ubufasha bucyenewe bwose ngo zirinde abaturage ba Nigeria

Nubwo mu karere habaye umuhate wo kurangiza ibikorwa by’urugomo bikorwa na Boko Haram, uyu mutwe wongereye ibitero mu mezi ya vuba ashize.

Abanyamakuru bavuga ko leta ya Nigeria yakomeje kuvuga ko imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu, urebye yatsinzwe.

Perezida Buhari - mu myaka itanu ishize washimangiye ko Boko Haram yatsinzwe - yavuze ko yahaye ingabo ubufasha bucyenewe bwose ngo zirinde abaturage ba Nigeria.

Ariko igisirikare cya Nigeria cyananiwe kurandura imitwe y’intagondwa yibasiye ako karere, aho abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bishwe cyangwa bagashimutwa.


Abo bahinzi (cyangwa abirimizi mu Kirundi) uko ari 43 bashyinguwe kuri iki cyumweru

PROF SHYAKA YEMEYE AMAKOSA ANEMERA KUJYA MURI GACACA, ABATAZEMERA KUJYA BUSANZA BIZAGENDA GUTE?, UMVA MURI IYI VIDEO IBIBAZO BIKAZE ABA BANNYAHE BABAJIJE MINISITIRI SHYAKA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo