Ngoma: Abageni bategereje Gitifu ngo abasezeranye bubiriraho

Ubwo bari babukereye n’inshuti n’imiryango yabo bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kibungo, abageni babiri (abasore babiri n’abakobwa babo), bategereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Kanzayire Consolee wagombaga kubasezeranya bigera saa kumi n’imwe z’umugoroba bakimutegereje bamwe mu batashye ubukwe baherekeje aba bageni batangira gutaha kera kabaye babona Gitifu n’ushinzwe irangamimerere baraje abatashye ubukwe hasigaye ngerere.

Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018, aho aba bageni bose bari babukereye n’inshuti n’abo mu miryango yabo yari yabaherekeje bageze ku biro by’umurenge wa Kibungo ahagana saa munani n’iminota irindwi gusa ngo bageze saa kumi n’imwe bagitegereje ubasezeranya ari nabwo gitifu Console yaje kubageraho ari kumwe n’umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimirere babona ubusezeranya aba bageni bari basigaye bonyine inshuti n’imiryango barambiwe batashye.

Umwe muri aba bageni banze ko dutangaza imyirondoro yabo kubw’umutekano wabo yabwiye Ukwezi.com ko bari basanzwe barahawe gahunda n’ubuyobozi bw’umurenge y’uko kuwa kane saa munani n’igice aribwo bagombaga gusezeranywa gusa ngo iyi saha bahageze bategereza ubasezeranya amaso ahera mu kirere.

Yakomeje avuga ko ibi byabateje igihombo gikomeye kubera ko ari ibiryo n’ibinyobwa byangiritse kandi bari babyishyuye ngo baze kwakira abaje kubashyigikira, ikindi ngo benshi mu bari batashye ubu bukwe bageze aho barataha nyuma yo kurambirwa gukomeza guhagarara ku murenge dore ko n’abakozi b’umurenge bari banze kubabwira umwanzuro w’uko gitifu araza cyangwa ataraza kubasezeranya.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence yahamirje Ukwezi.com ibyabaye kuri aba bageni gusa avuga ko impamvu yateye gitifu gukereza aba bageni ari uko yari afite urubanza yari yagiye kurangiza ruratinda gusa ngo uru rubanza rwari rukomeye kuko rwari rurimo abantu benshi kandi bigomba gukorwa na gitifu wenyine ari kumwe n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga.

Visi Meya Providence kandi yakomeje avuga ko bitari bikwiye ko abantu bakirirwa muri ubu buryo ariyo mpamvu nawe yagerageje kubasobanurira ndetse no kubasaba kwihangana kuba bategereje isaha imwe cyangwa abiri ariko impamvu ari icyo kibazo cyabayeho cy’urwo rubanza rwagombaga kurangizwa na gitifu kandi nabyo byari ngombwa.

Ibyo kuba ari ubuyobozi bw’akarere bwitabajwe kugira ngo aba bageni basezerane, Visi Meya Providence yavuze ko kuba hari umukozi w’akarere wajya kuri uyu murenge ni mu rwego rwo kujya kureba icyabaye ariko impamvu babashije kumenya nk’ubuyobozi ari uko gitifu atanze kubasezeranya ku bushake ahubwo ari iyo mpamvu y’urubanza rwatinze.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rwiririza Kuya 20-05-2018

Aba bageni ni bihangane rwose. Ariko nuyu muyobozi wavugiye Gitifu nawe arabeshya rwose! Ari ugusezeranya no ku rangiza urubanza ntacyakabangamiye ikindi; ibikora niwe ubitegura! Yaribeshye se? Ayo masaka se yarangiye kuri ha 53? Kirenga nabyo azabisobanure.

Ndiga Kuya 18-05-2018

Turabitanga mukabinyonga ntituzongera.

Gapururu Kuya 18-05-2018

Yewe Ngoma we urarembye! Meya Nambaje adusanze mu rusengero twigubakiye atwita ibikeri, none na Gitifu Consolee wamuhaye amafaranga milioni 2 ngo amwemerere aze I Kibungo yirirwa atwanitse twanamuhaye namafaranga yo gusezerana ngo ni special? Abanyamakuru ngo murandika, ko mutarandika kuri mafia yakozwe ngo uyu Gitifu yimuke ave I Kirehe aho yari amaze kurandura amasaka hegitari 53 kandi yari asigaje amezi 2 ngo yere? Umugabo wa Consolee ntiyahaye Nambaje milioni 2 ngo bamwemerere aze kugobora Kibungo? Ngoma niyo gutabarwa.