Mu Rwanda amashuri 3000 ashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abayakoreramo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko kuva mu 2009, mu Rwanda hose habaruwe ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye bisaga ibihumbi bitandatu byangiritse bikeneye gusanwa no gusimbuzwa, muri byo harimo ibisaga ibihumbi bitatu bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ababikoreramo.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro cya Radio Rwanda ‘Kubaza bitera kumenya’ cyatambutse kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ukwakira 2017, cyagarutse cyane ku ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kuzamura ibikorwaremezo mu burezi.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier, yavuze ko hari kubakwa ibyumba by’amashuri bishya mu rwego rwo gusimbura bimwe mu bishaje byubatswe mu myaka 50 ishize byagiye bibarurwa kuva mu 2009.

Yagize ati “Kuva mu 2009, hari ibyumba byagiye byubakwa buri mwaka ariko nk’uko mubizi uburezi ni ikintu kidahagarara ngo ugikore uyu mwaka uvuge ko urangije uzongera kera. Abana bakomeza kuvuka kandi bakenera kujya mu ishuri; nubwo hari n’abarangiza, ariko ugereranyije, abatangira ni bo benshi.”

Ikigereranyo cy’ubwiyongere bw’abanyeshuri batangira ishuri, kugeza ubu kiri kuri 1%, bisaba ko hashyirwaho ingamba zo kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’abarimu kugira ngo bigendere ku muvuduko umwe.

Gasana yasobanuye ko byinshi mu byumba byangiritse ari ibyubatswe mu myaka 50 ishize na nyuma yayo.

Yagize ati “Ibyo rero byatumye twongera gutangiza ubundi bukangurambaga bukomeye tuvuga tuti tumaze kubona hari aho tugeze ariko hari ibyumba bishaje byubatswe mu myaka nka 50 ishize n’ibindi byagiye bikurikiraho bigaragara ko bishaje bishobora guteza impanuka tutagize icyo dukora. Ibyo rero twarabibaruye byose dusanga bikabakaba ibyumba ibihumbi bitandatu.”

Nyuma yo kubibarura, hahise hatangira gahunda yo kubishyira mu byiciro harebwa ibyangiritse kurusha ibindi kugira ngo nihatangira gahunda yo kubisana cyangwa kubisimbuza bizabungabungwe ku ikubitiro.

Yongeye ati “Byaje kugaragara ko muri ibyo byumba ibihumbi bitandatu, ibisaga ibihumbi bitatu, biri mu buryo twakwita bubi cyane, bikwiye kuvaho noneho tugashyiraho ibindi bishya. Iyo gahunda yaratangiye, muri uyu mwaka, ndagira ngo mbwire abantu ko twatangiye kubaka ibyumba bigera kuri 922 n’ubwiherero 1224. Ibyo byose ni ibyo gukuraho bimwe bishobora gushyira abantu mu kaga tugashyiraho ibindi byumba.”

Gasana avuga ko hari icyizere ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka bizaba byuzuye, abanyeshuri bazatangira muri Mutarama bakazabyigiramo.

Kuri Gasana, icyihutirwa cyane si ugusana kuko ubusanzwe buri mwaka bikorwa kugira ngo hatagira ishuri ryangirika ku buryo bizasaba ibikoresho byinshi.

Bimwe mu bisanwa ni nko gushyira ibirahure mu madirishya mu gihe abanyeshuri babimennye, kongera kubaka aho sima yomotse n’ibindi byoroheje.

Kimwe mu bigaragazwa nk’ibitoroshye ni igihe usanga ubona icyumba gikeneye gusimbuzwa amabati cyangwa igisenge.

Kugeza ubu, ubucucike mu byumba by’amashuri mu Rwanda, bushakirwa mu kuba hari ibyumba by’amashuri n’umubare w’abarimu bidahagije bitewe na gahunda ya Leta ko buri mwana w’u Rwanda agomba kwiga.

Imibare igaragaza ko abana basaga 90% bafite imyaka yo kwiga biga ariko Leta ikaba inashishikajwe no kongera ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri nabyo bijyana n’umubare w’abanyeshuri ntarengwa abagomba kuba bari mu cyumba.

Gasana avuga ko Leta ifite intego ko mu mashuri y’incuke, abana badakwiye kurenga 30 ku mwarimu umwe, abanza n’ayisumbuye bakaba 46, gusa uyu munsi abana bashobora kugera kuri 60 mu cyumba cy’ishuri kimwe.

Uretse ibikorwa byo gusana amashuri byaganiriweho, hanagarutswe ku bijyanye no gushyira amashanyarazi n’amazi ku bigo by’amashuri.

Gasana yavuze ko iyo gahunda nayo igenda neza ndetse bateganya ko ahatagera amashanyarazi akomoka ku miyoboro migari, hazanakoreshwa ay’imirasire y’izuba. Ibigo bisaga 300 bigiye kuyagezwaho vuba aha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Anselme Kuya 16-10-2017

uyumuyobozi enakomeze aho.guteza imbere ireme ry’uburezi.