Miss Rwanda wa 2019 Mwiseneza Josiane yambitswe impeta

Mwiseneza Josiane wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore wamusabye ko barushinga.

Amafoto yagiye hanze agaragaza uyu mukobwa afite indabyo ndetse anambaye impeta, hari amakuru avuga ko kumwambika impeta byahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yabaye kuri uyu wa 15 Kanama 2020.

Twifuje kumenya byinshi ku makuru yavugwaga ko uyu mukobwa yambitswe impeta, icyakora ku murongo wa telefone akimara kumenya ko ahamagawe n’umunyamakuru yahise avuga ko ahuze.

Ati”Munyihanganire ndahuze.”

Nta makuru menshi aramenyekana ku musore wambitse impeta Mwiseneza Josiane.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yahataniraga itike yo guhagararira intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Abanyamakuru babonye umukobwa utandukanye n’abanyamujyi bari bitabiriye iri jonjora, si ukuganira na we bivayo. Nguko uko yaje kuba icyamamare, Abanyarwanda bishimira icyizere uyu mukobwa uvuka mu karere ka Karongi yari yigiriye.

Iki gikundiro yarakigumanye kugeza mu irushanwa maze si ukumuhundagazaho amajwi bivayo bituma yegukana ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane mu mwaka wa 2019.

Mu bakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 berekeza muri ’Boot camp’, Josiane yatambutse yemye hashingiwe ku majwi yagize mu bamutoye kuri ’SMS’.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa yahawe ikamba ry’umukobwa wakunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Source:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo