Minisiteri y’Uburezi igiye gutangaza amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) igiye gutangaza amanota y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ay’Icyiciro rusange bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2018.

Uyu muhango uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 31 Ukuboza 2018 saa tanu z’amanywa. Uzabera mu Cyumba cy’inama cya Mineduc ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Amanota azatangazwa ni ay’abanyeshuri 255 173 bakoze ibizamini by’amashuri abanza, barimo abakobwa 138 831 n’abahungu 116 342.

Mu cyiciro rusange abakoze ibizamini ni 99 288 bagizwe n’abakobwa 54 194 n’abahungu 45 094.

Ingengabihe ya Mineduc y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2019 igaragaza ko uzatangira ku wa 14 Mutarama 2019.

Igihembwe cya Mbere kizatangira ku wa 14 Mutarama gisozwe ku wa 6 Mata. Icya Kabiri giteganyijwe kuva ku wa 22 Mata kugeza ku wa 19 Nyakanga mu gihe icya Gatatu kizatangira ku wa 4 Kanama kigashyirwaho akadomo ku wa 8 Ugushyingo 2019.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa iminsi itatu ku wa 4-6 Ugushyingo 2019. Ibisoza Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri cy’amashuri yisumbuye byashyizwe ku wa 12-26 Ugushyingo 2019.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rutakamize Kuya 30-12-2018

Ni byiza ko asotse kare ,ariko REB yakabaye yihutisha gahunda yo kwishyura abakosoye ibyo bizamini !ntabwo twifuza ko ayo mafranga azaza mu kwezi kwa Werurwe(3).

Rutakamize Kuya 30-12-2018

Ni byiza ko asotse kare ,ariko REB yakabaye yihutisha gahunda yo kwishyura abakosoye ibyo bizamini !ntabwo twifuza ko ayo mafranga azaza mu kwezi kwa Werurwe(3).

gashumba Kuya 30-12-2018

mineduc; turabashimiye kubwicyo cyegeranyo cyamanota