Close MORE NEWS Menya uko ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza ryatawe muri yombi UMUBAVU.com Kuya 4-10-2018 saa 10:30' whatsapp Facebook Abashinjacyaha mu Bufaransa bavuga ko Rédoine Faïd, ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza watawe muri yombi ku wa gatatu, yafashwe nyuma yaho polisi yari imaze igihe yumviriza ibiganiro kuri telefone, akaza gutahurwa yambaye umwitandiro wambarwa n’abayisilamukazi. Faïd w’imyaka 46 y’amavuko, ni we washakishwaga kubura hasi kubura hejuru kurusha abandi mu Bufaransa. Yatawe muri yombi ari mu mujyi wa Creil yakuriyemo, mu majyaruguru y’umurwa mukuru Paris. Abandi bantu batandatu na bo batawe muri yombi. BBC yatangaje ko yatorotse gereza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, akoresheje indege ya kajugujugu yari itwawe n’umwarimu wigisha gutwara indege wari washimuswe. Yakuwe muri gereza y’i Reau - mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Paris - n’abagabo bitwaje intwaro zikomeye bashoboye kwinjira mu cyumba ubusanzwe cyagenewe abaje gusura imfungwa. Nuko bamupakira muri kajugujugu. Ubwo yaherukaga gutoroka, yari ari mu gifungo cy’imyaka 25 kubera guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi waburijwemo wo kwiba banki, wiciwemo umupolisikazi mu mwaka wa 2010. Ni gute Faïd yatawe muri yombi? Nyuma y’amezi atatu yihishahisha, ibimenyetso byagaragaje ingo ashobora kuba aherereyemo. Yongeye gutabwa muri yombi ahagana saa kumi za mu gitondo ku wa gatatu. Abandi bantu batatu bari kumwe na we mu nzu na bo batawe muri yombi, haza no gutabwa muri yombi abandi bantu batatu nyuma yaho. Umushinjacyaha François Molins yahishuye ko polisi yari imaze igihe yumviriza ibiganiro byo kuri telefone zakoreshejwe n’itsinda ry’amabandi yamufashije gutoroka gereza. Yavuze ko polisi yaje kugeraho igwa ku mugore umwe ukiri muto wo mu mujyi wa Creil, aho Faïd yakuriye. Mu mpera y’icyumweru gishize, uwo mugore "yinjije mu modoka ye umuntu wambaye umwitandiro wambarwa n’abayisilamukazi ariko imiterere y’isura ye ikagaragaza ko bishoboka cyane ko yaba ari umugabo." Nuko mu ijoro ryo ku wa kabiri, wa muntu aza kuva muri iyo modoka, yinjira mu nzu ya wa mugore ukiri muto, hashize akanya akurikirwayo n’undi muntu na we wambaye umwitandiro w’abayisilamukazi. Ako kanya polisi yahise icyeka ko abo bantu babiri bambaye imyitandiro y’abayisilamukazi ari Rédoine Faïd n’umuvandimwe we Rachid. Ku isaha ya saa kumi n’iminota 20 za mu gitondo, itsinda ry’abapolisi kabuhariwe b’Ubufaransa biraye muri iyo nzu. Nuko bata muri yombi abo bavandimwe babiri n’abandi bantu babiri, barimo mwishywa we na nyir’iyo nzu w’imyaka 28 y’amavuko. Undi mwishywa we n’abandi bantu babiri bacyekwa na bo bafungiwe ahandi hantu. Hagaragaye amafoto y’uyu Faïd wari umaze amezi atatu akwepakwepa polisi, agaragara yamanjiriwe yicaye ku gitanda, azengurutswe n’abapolisi, yambaye ikigaragara nkaho ari umwenda wo kurarana. Hasi hagaragara imbunda yo mu bwoko bwa Uzi, izwi kuba ikorerwa muri Israel. umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Menya uko ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza ryatawe muri yombi UMUBAVU.com Kuya 4-10-2018 saa 10:30' whatsapp Facebook Abashinjacyaha mu Bufaransa bavuga ko Rédoine Faïd, ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza watawe muri yombi ku wa gatatu, yafashwe nyuma yaho polisi yari imaze igihe yumviriza ibiganiro kuri telefone, akaza gutahurwa yambaye umwitandiro wambarwa n’abayisilamukazi. Faïd w’imyaka 46 y’amavuko, ni we washakishwaga kubura hasi kubura hejuru kurusha abandi mu Bufaransa. Yatawe muri yombi ari mu mujyi wa Creil yakuriyemo, mu majyaruguru y’umurwa mukuru Paris. Abandi bantu batandatu na bo batawe muri yombi. BBC yatangaje ko yatorotse gereza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, akoresheje indege ya kajugujugu yari itwawe n’umwarimu wigisha gutwara indege wari washimuswe. Yakuwe muri gereza y’i Reau - mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Paris - n’abagabo bitwaje intwaro zikomeye bashoboye kwinjira mu cyumba ubusanzwe cyagenewe abaje gusura imfungwa. Nuko bamupakira muri kajugujugu. Ubwo yaherukaga gutoroka, yari ari mu gifungo cy’imyaka 25 kubera guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi waburijwemo wo kwiba banki, wiciwemo umupolisikazi mu mwaka wa 2010. Ni gute Faïd yatawe muri yombi? Nyuma y’amezi atatu yihishahisha, ibimenyetso byagaragaje ingo ashobora kuba aherereyemo. Yongeye gutabwa muri yombi ahagana saa kumi za mu gitondo ku wa gatatu. Abandi bantu batatu bari kumwe na we mu nzu na bo batawe muri yombi, haza no gutabwa muri yombi abandi bantu batatu nyuma yaho. Umushinjacyaha François Molins yahishuye ko polisi yari imaze igihe yumviriza ibiganiro byo kuri telefone zakoreshejwe n’itsinda ry’amabandi yamufashije gutoroka gereza. Yavuze ko polisi yaje kugeraho igwa ku mugore umwe ukiri muto wo mu mujyi wa Creil, aho Faïd yakuriye. Mu mpera y’icyumweru gishize, uwo mugore "yinjije mu modoka ye umuntu wambaye umwitandiro wambarwa n’abayisilamukazi ariko imiterere y’isura ye ikagaragaza ko bishoboka cyane ko yaba ari umugabo." Nuko mu ijoro ryo ku wa kabiri, wa muntu aza kuva muri iyo modoka, yinjira mu nzu ya wa mugore ukiri muto, hashize akanya akurikirwayo n’undi muntu na we wambaye umwitandiro w’abayisilamukazi. Ako kanya polisi yahise icyeka ko abo bantu babiri bambaye imyitandiro y’abayisilamukazi ari Rédoine Faïd n’umuvandimwe we Rachid. Ku isaha ya saa kumi n’iminota 20 za mu gitondo, itsinda ry’abapolisi kabuhariwe b’Ubufaransa biraye muri iyo nzu. Nuko bata muri yombi abo bavandimwe babiri n’abandi bantu babiri, barimo mwishywa we na nyir’iyo nzu w’imyaka 28 y’amavuko. Undi mwishywa we n’abandi bantu babiri bacyekwa na bo bafungiwe ahandi hantu. Hagaragaye amafoto y’uyu Faïd wari umaze amezi atatu akwepakwepa polisi, agaragara yamanjiriwe yicaye ku gitanda, azengurutswe n’abapolisi, yambaye ikigaragara nkaho ari umwenda wo kurarana. Hasi hagaragara imbunda yo mu bwoko bwa Uzi, izwi kuba ikorerwa muri Israel. umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu