Close MORE NEWS Kuki amasoko y’ubwubatsi mu Rwanda usanga yiharirwa n’abanyamahanga? UMUBAVU.com Kuya 20-08-2018 saa 13:14' whatsapp Facebook Iyo utembereye hirya no hino mu gihugu byumwihariko mu mujyi wa Kigali, usanga imishinga minini y’ubwubatsi nk’imihanda ,inzu zimiturirwa ,inganda n’iyindi ,ikorwa na kompanyi z’ubwubatsi z’abanyamahanga ziganjemo izo mu bushinwa ,bigatuma abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bibaza impamvu kompanyi z’abanyagihugu zo zidahabwa mwene aya masoko. Ubwo kuri uyu wa 20 Kanama 2018 ,urugaga rw’Aba-enjennyeri rwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanura ibijyanye n’icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro kubw’enjennyeri mu iterambere ry’igihugu ,abanyamakuru nabo bakomoje kuri iki kibazo babaza impamvu amasoko manini y’ubwubatsi usanga umubare munini w’ayo uhabwa abanyamahanga. Mu gusubiza iki kibazo ,Perezida w’urugaga rw’aba-Enjennyeri mu Rwanda Eng . Kazawadi Papias Dedeki yagaragaje ko impamvu abenjennyeri b’abanyamahanga bihariye umubare munini w’amasoko y’ubwubatsi ariko hakiri icyuho mu mikorere y’urugaga giterwa nuko hari benshi bitwa aba-Enjennyeri banze kuza murugaga ngo bigatuma na Leta ibura uko ibaha amasoko kuko badashyize hamwe. Ati: “Mubyukuri ntabwo igihugu cyacu gishaka gukumira abanyamahanga ,ni igihugu kiri liberalized (giha buri wese amahirwe),umunyamahanga ashobora gukora ,n’umunyarwanda ashobora gukora.Ariko kubera disorganization (Ntibashyize hamwe)navuga yacu ,za nzego zacu nk’urugaga zitari gukora neza,uyu munsi urubajije ngo Abanyamuryango (…) ni bangahe?bya bindi tutari kubasha kugira bitanga icyuho kubanyamahanga akaba aribo bagaragara ko ari benshi”. Kazawadi yasabye aba –Enjennyeri kuza murugaga nkuburyo buzabafasha kugirirwa ikizere na Leta bityo bakabasha guhangana ku isoko n’abanyamahanga. Kuki aba-Enjennyeri baseta ibirenge mu kuza murugaga? Byakunze kuvugwa ko ingaga runaka z’imyuga itandukanye abantu banga kuzijyamo bitewe n’amananiza bashyirwaho cyane cyane ibizamini bikomeye n’amafaranga menshi asabwa ushaka kujya murugaga runaka . Abanyamakuru bifuje kumenya niba iyi atariyo ntandaro ituma Aba-Enjennyeri batitabira kujya murugaga rwabashyiriweho ,maze Perezida warwo Kazawadi asobanuro ko nta mw’enjennyeri ukwiye kugira icyo yitwaza cyane ko nta kizamini gihabwa ushaka kuba umunyamuryango ,kandi amafaranga basaba akaba ari ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ,aya ngo akaba ari macye cyane ugereranyije nayo muzindi Ngaga gasaba. Ati: “ Nashakaga kugirango mbahe urugero rw’izindi nzego (…),kwinjira murugaga rw’ab’Architect ntibatanga 300,000 .kwinjira murugaga rw’Aba-Lawyer ntibatanga 500,000.kwinjira murugaga rw’ab’Engeneers si 100,000. Mu byukuri uru ni urugaga ntabwo ruhabwa inkunga na Leta ,na nundi mufatanyabikorwa ruragira uyu munsi ,ibikorwa byose n’ibizakorwa ni imisanzu y’abanyamuryango”. Urugaga rw’aba-Enjennyeri mu Rwanda rumaze imyaka 10 rukora kuri ubu rukaba rufite Abanyamuryango basaga 1,000. Ubuyobozi bw’uru rugaga rusaba buri muturarwanda wese ko mbere yo guha akazi kubwubatsi umwenjennyeri runaka agomba kubanza gusuzuma niba uwo agiye guha isoko ari murugaga kugira umunsi bagiranye ikibazo azabone aho abariza. Kuri ubu urugaga rw’Aba-Enjennyeri mu Rwanda ruri gutegura inama nyunguranabitekerezo izaba ku itari ya 23 Kanama uyu mwaka, ikazaganirwamo ibibazo byose ba –Enjennyeri bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi. Iyi nama ikaba yabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro kubw’enjennyeri mu iterambere ry’ubukungu. Ni icyumweru kizakorwamo ibikorwa by’ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza aho abanyeshuri bazakangurirwa kwitabira kwiga amasomo y’ubw’enjennyeri. Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) yamuragiye assuman Kuya 2-02-2020 Mu rwanada turarangiza kwiga ugasanga abatechinicien bamwe twabuze aho dukorera wajya kwaka akazi bakakakwima ahubwo ugasanga jarigukorwa nabantu batabyize pee nb nge kubwange numva mwakora urutonde rwaba technicien bazwi nrza ko bazi gukora umwuga runaka na level afite bityo haboneka akazi abakozi mugahamagsra muribamwe bazwi badafite akazi kuko ibyo byatuma hatabaho kwiharira akazi. nikimenyane naruswa igacika! ubunge ndi umwubatsi ariko narashomereye pee arko muturwaneho kbc murakoze yamuragiye assuman Kuya 2-02-2020 Mu rwanada turarangiza kwiga ugasanga abatechinicien bamwe twabuze aho dukorera wajya kwaka akazi bakakakwima ahubwo ugasanga jarigukorwa nabantu batabyize pee nb nge kubwange numva mwakora urutonde rwaba technicien bazwi nrza ko bazi gukora umwuga runaka na level afite bityo haboneka akazi abakozi mugahamagsra muribamwe bazwi badafite akazi kuko ibyo byatuma hatabaho kwiharira akazi. nikimenyane naruswa igacika! ubunge ndi umwubatsi ariko narashomereye pee arko muturwaneho kbc murakoze muja Kuya 22-08-2018 Ubundi se leta ibahaye ikiraka mwabona ibikoresho nkibyo abanyamahanga bafite? Ni bagane urugaga ari benshi amafaranga yamamashini aboneke, namwe leta ibahe akazi. Gaparake Kuya 21-08-2018 Hank ntibimeze neza INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Kuki amasoko y’ubwubatsi mu Rwanda usanga yiharirwa n’abanyamahanga? UMUBAVU.com Kuya 20-08-2018 saa 13:14' whatsapp Facebook Iyo utembereye hirya no hino mu gihugu byumwihariko mu mujyi wa Kigali, usanga imishinga minini y’ubwubatsi nk’imihanda ,inzu zimiturirwa ,inganda n’iyindi ,ikorwa na kompanyi z’ubwubatsi z’abanyamahanga ziganjemo izo mu bushinwa ,bigatuma abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bibaza impamvu kompanyi z’abanyagihugu zo zidahabwa mwene aya masoko. Ubwo kuri uyu wa 20 Kanama 2018 ,urugaga rw’Aba-enjennyeri rwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanura ibijyanye n’icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro kubw’enjennyeri mu iterambere ry’igihugu ,abanyamakuru nabo bakomoje kuri iki kibazo babaza impamvu amasoko manini y’ubwubatsi usanga umubare munini w’ayo uhabwa abanyamahanga. Mu gusubiza iki kibazo ,Perezida w’urugaga rw’aba-Enjennyeri mu Rwanda Eng . Kazawadi Papias Dedeki yagaragaje ko impamvu abenjennyeri b’abanyamahanga bihariye umubare munini w’amasoko y’ubwubatsi ariko hakiri icyuho mu mikorere y’urugaga giterwa nuko hari benshi bitwa aba-Enjennyeri banze kuza murugaga ngo bigatuma na Leta ibura uko ibaha amasoko kuko badashyize hamwe. Ati: “Mubyukuri ntabwo igihugu cyacu gishaka gukumira abanyamahanga ,ni igihugu kiri liberalized (giha buri wese amahirwe),umunyamahanga ashobora gukora ,n’umunyarwanda ashobora gukora.Ariko kubera disorganization (Ntibashyize hamwe)navuga yacu ,za nzego zacu nk’urugaga zitari gukora neza,uyu munsi urubajije ngo Abanyamuryango (…) ni bangahe?bya bindi tutari kubasha kugira bitanga icyuho kubanyamahanga akaba aribo bagaragara ko ari benshi”. Kazawadi yasabye aba –Enjennyeri kuza murugaga nkuburyo buzabafasha kugirirwa ikizere na Leta bityo bakabasha guhangana ku isoko n’abanyamahanga. Kuki aba-Enjennyeri baseta ibirenge mu kuza murugaga? Byakunze kuvugwa ko ingaga runaka z’imyuga itandukanye abantu banga kuzijyamo bitewe n’amananiza bashyirwaho cyane cyane ibizamini bikomeye n’amafaranga menshi asabwa ushaka kujya murugaga runaka . Abanyamakuru bifuje kumenya niba iyi atariyo ntandaro ituma Aba-Enjennyeri batitabira kujya murugaga rwabashyiriweho ,maze Perezida warwo Kazawadi asobanuro ko nta mw’enjennyeri ukwiye kugira icyo yitwaza cyane ko nta kizamini gihabwa ushaka kuba umunyamuryango ,kandi amafaranga basaba akaba ari ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ,aya ngo akaba ari macye cyane ugereranyije nayo muzindi Ngaga gasaba. Ati: “ Nashakaga kugirango mbahe urugero rw’izindi nzego (…),kwinjira murugaga rw’ab’Architect ntibatanga 300,000 .kwinjira murugaga rw’Aba-Lawyer ntibatanga 500,000.kwinjira murugaga rw’ab’Engeneers si 100,000. Mu byukuri uru ni urugaga ntabwo ruhabwa inkunga na Leta ,na nundi mufatanyabikorwa ruragira uyu munsi ,ibikorwa byose n’ibizakorwa ni imisanzu y’abanyamuryango”. Urugaga rw’aba-Enjennyeri mu Rwanda rumaze imyaka 10 rukora kuri ubu rukaba rufite Abanyamuryango basaga 1,000. Ubuyobozi bw’uru rugaga rusaba buri muturarwanda wese ko mbere yo guha akazi kubwubatsi umwenjennyeri runaka agomba kubanza gusuzuma niba uwo agiye guha isoko ari murugaga kugira umunsi bagiranye ikibazo azabone aho abariza. Kuri ubu urugaga rw’Aba-Enjennyeri mu Rwanda ruri gutegura inama nyunguranabitekerezo izaba ku itari ya 23 Kanama uyu mwaka, ikazaganirwamo ibibazo byose ba –Enjennyeri bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi. Iyi nama ikaba yabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro kubw’enjennyeri mu iterambere ry’ubukungu. Ni icyumweru kizakorwamo ibikorwa by’ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza aho abanyeshuri bazakangurirwa kwitabira kwiga amasomo y’ubw’enjennyeri. Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) yamuragiye assuman Kuya 2-02-2020 Mu rwanada turarangiza kwiga ugasanga abatechinicien bamwe twabuze aho dukorera wajya kwaka akazi bakakakwima ahubwo ugasanga jarigukorwa nabantu batabyize pee nb nge kubwange numva mwakora urutonde rwaba technicien bazwi nrza ko bazi gukora umwuga runaka na level afite bityo haboneka akazi abakozi mugahamagsra muribamwe bazwi badafite akazi kuko ibyo byatuma hatabaho kwiharira akazi. nikimenyane naruswa igacika! ubunge ndi umwubatsi ariko narashomereye pee arko muturwaneho kbc murakoze yamuragiye assuman Kuya 2-02-2020 Mu rwanada turarangiza kwiga ugasanga abatechinicien bamwe twabuze aho dukorera wajya kwaka akazi bakakakwima ahubwo ugasanga jarigukorwa nabantu batabyize pee nb nge kubwange numva mwakora urutonde rwaba technicien bazwi nrza ko bazi gukora umwuga runaka na level afite bityo haboneka akazi abakozi mugahamagsra muribamwe bazwi badafite akazi kuko ibyo byatuma hatabaho kwiharira akazi. nikimenyane naruswa igacika! ubunge ndi umwubatsi ariko narashomereye pee arko muturwaneho kbc murakoze muja Kuya 22-08-2018 Ubundi se leta ibahaye ikiraka mwabona ibikoresho nkibyo abanyamahanga bafite? Ni bagane urugaga ari benshi amafaranga yamamashini aboneke, namwe leta ibahe akazi. Gaparake Kuya 21-08-2018 Hank ntibimeze neza INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu