Close MORE NEWS Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] UMUBAVU.com Umubavu Kuya 21-01-2021 saa 14:47' whatsapp Facebook Shema Graham ni umwana w’Umugande w’imyaka 7 y’amavuko gusa, ariko amaze gutwara indege yo mu bwoko bwa Cessna 172 inshuro eshatu mu gihe cy’imyitozo. Bitewe n’uko bidasanzwe kubona umwana ungana atya atwara indege, bamwe bamuhaye izina rya Captain risanzwe rihabwa abapilote (abatwara indege) babigize umwuga. Nk’uko Radio Ijwi rya Amerika (VOA) yabitangaje tariki 1 Mutarama 2021, Shema yagize amatsiko yo gutwara indege ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko. Icyo gihe yakiniraga yahanze y’inzu ya nyirakuru muri Kampala, abona indege ya Polisi ya Uganda igurukira hafi yo ku butaka nk’uko nyina, Shamim Mwanaisha usanzwe ari umukozi mu by’ingendo yabisobanuye. Mwanaisha yagize ati: “Hari icyo byakanguye mu bitekerezo bye.” Mu 2019, Shema yatangiye kwiga amasomo yo gutwara indege, yaba ari mu rugo akiga bimwe mu bice bigize indege n’amagambo yihariye ajyanye n’iby’indege. Byageze aho agirirwa icyizere, atangira gutwara indege ku nshuro ya mbere muri Mutarama 2020, ari kumwe n’umwigisha we usanzwe umuherekeza, Simon Bruno. Kuri iyi nshuro, Shema yabwiye VOA ati: “[Bwa mbere] numvise meze nk’inyoni iguruka mu kirere” Simon Bruno we yavuze ko abona Shema nk’umuntu uzaba umupilote wihariye, ati: “Captain Shema mubona nk’umupilote wihariye, uzaba icyitegererezo ku bakiri bato. Ni umuntu uzi gutwara, wita cyane ku byo gutwara indege.” Shema nk’uko abivuga, afite inzozi zo kuzaba umupilote w’umwuga no kujya atembera mu isanzure. Umuntu w’icyitegererezo we ni umuherwe Elon Musk washinze akaba anayoboye ikigo Space X gikora ibyogajuru. KARASIRA ARI MU MAZI ABIRI NYUMA YO KUVUGA INDIRIMBO AGIYE GUSOHORA UMVA IYO YASOHOYE ABUNDABUNDA Source:Umuryango Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] UMUBAVU.com Umubavu Kuya 21-01-2021 saa 14:47' whatsapp Facebook Shema Graham ni umwana w’Umugande w’imyaka 7 y’amavuko gusa, ariko amaze gutwara indege yo mu bwoko bwa Cessna 172 inshuro eshatu mu gihe cy’imyitozo. Bitewe n’uko bidasanzwe kubona umwana ungana atya atwara indege, bamwe bamuhaye izina rya Captain risanzwe rihabwa abapilote (abatwara indege) babigize umwuga. Nk’uko Radio Ijwi rya Amerika (VOA) yabitangaje tariki 1 Mutarama 2021, Shema yagize amatsiko yo gutwara indege ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko. Icyo gihe yakiniraga yahanze y’inzu ya nyirakuru muri Kampala, abona indege ya Polisi ya Uganda igurukira hafi yo ku butaka nk’uko nyina, Shamim Mwanaisha usanzwe ari umukozi mu by’ingendo yabisobanuye. Mwanaisha yagize ati: “Hari icyo byakanguye mu bitekerezo bye.” Mu 2019, Shema yatangiye kwiga amasomo yo gutwara indege, yaba ari mu rugo akiga bimwe mu bice bigize indege n’amagambo yihariye ajyanye n’iby’indege. Byageze aho agirirwa icyizere, atangira gutwara indege ku nshuro ya mbere muri Mutarama 2020, ari kumwe n’umwigisha we usanzwe umuherekeza, Simon Bruno. Kuri iyi nshuro, Shema yabwiye VOA ati: “[Bwa mbere] numvise meze nk’inyoni iguruka mu kirere” Simon Bruno we yavuze ko abona Shema nk’umuntu uzaba umupilote wihariye, ati: “Captain Shema mubona nk’umupilote wihariye, uzaba icyitegererezo ku bakiri bato. Ni umuntu uzi gutwara, wita cyane ku byo gutwara indege.” Shema nk’uko abivuga, afite inzozi zo kuzaba umupilote w’umwuga no kujya atembera mu isanzure. Umuntu w’icyitegererezo we ni umuherwe Elon Musk washinze akaba anayoboye ikigo Space X gikora ibyogajuru. KARASIRA ARI MU MAZI ABIRI NYUMA YO KUVUGA INDIRIMBO AGIYE GUSOHORA UMVA IYO YASOHOYE ABUNDABUNDA Source:Umuryango Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu