Kizito Mihigo mu banyamuziki, abanyapolitiki...bazwi muri Africa 2020 itwaye

Ubu tuvugana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 20020, harabura umunsi umwe ngo uyu mwaka wa 2020 umuntu yavuga ko buri wese avumira ku gahera urangire

Mu gihe uyu mwaka mubi mu mateka y’isi urimo kurangira kandi, ni igihe cyo kwibuka bamwe mu bantu bazwi muri Africa bajyanye n’uyu mwaka.

Aba ni bamwe mu bo twasezeyeho kuva mu mupira w’amaguru, siyansi, ubushabitsi, ubuvuzi, politiki, impirimbanyi n’umuziki.

Football: Papa Bouba Diop, 42

Uyu mukinnyi wa Senegal tuzakomeza kumwibuka cyane ku gitego yatsinze Ubufaransa mu gikombe cy’isi cya 2002 akageza iyi kipe muri 1/4 cy’iryo rushanwa, nta kipe ya Africa irarenga aha. Diop yapfuye mu kwezi kwa 11 azize uburwayi yari amaranye igihe.


Papa Bouba Diop

Mu makipe, yatwaye igikombe cya FA Cup akina muri Portsmouth, yanakiniye amakipe ya Fulham, West Ham United, Birmingham City na Lens yo mu Bufaransa.

Twanabuze: Leon Mokuna wo muri DR Congo na Alhaji Momodu Njie (uzwi cyane nka "Biri Biri") bombi bari mu banyafurika ba mbere bakinnye umupira w’amaguru Iburayi. Ndetse n’umunyakameruni Stephen Tataw.

Siyansi: Gita Ramjee, 63

Umuhanga uzwi cyane muri siyansi wavukiye muri Uganda ariko w’umunya-Africa y’Epfo, yapfuye mu kwezi kwa gatatu yishwe na Covid-19.


Gita Ramjee

Gita yari azwi cyane kubera ubushakashatsi bwe bugamije kugabanya ibyago byo kwandura SIDA ku bacuruza imibiri yabo. Mu myaka ibiri ishize ikigo kitwa European Development Clinical Trials Partnerships cyamuhaye igihembo kitwa "Outstanding Female Scientist Award".

Twanabuze: Simon Mallam, wari ukuriye komisiyo ya Nigeria y’iby’imbaraga za kirimbuzi wishwe no guturika kwa gazi i Kaduna.

Umuziki: Manu Dibango, 86

Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka Covid yadutwaye uyu munya-Cameroun wari ikirangirire mu kuvuza Saxophone. Yavanze injyana ya Jazz na funk na muzika gakondo, azwi cyane mu ndirimbo ye Soul Makossa yo mu 1972.


Emmanuel N"Djoke Dibango known as Manu Dibango

Azwi cyane kandi ku kuba mu 2009 yarareze mu nkiko Michael Jackson ko hari ibyo yibye muri iyo ndirimbo agasohora album ye, Thriller. Urubanza barukemuye mu bwumvikane hanze y’inkiko.

Twanabuze: Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo, abanye-Congo Aurlus Mabele na Kasongo wa Kanema, Joh Nzenze wo muri Kenya, Joseph Shabalala washinze Ladysmith Black Mambazo muri Africa y’Epfo, Hachalu Hundessa wo muri Ethiopia n’abandi.


Umuhanzi Kizito Mihigo na we ari mu bazwi muri Afurika 2020 ihitanye

Ubushabitsi: Richard Maponya, 99

Uyu mukambwe wapfuye mu kwezi kwa Mbere, azwi cyane nka sekuru w’ubucuruzi bw’ubuconsho muri Africa y’Epfo, yahanganye na apartheid abasha kubaka imari nini cyane.


Richard Maponya

Muri Soweto, umujyi utuwe n’abirabura benshi kurusha indi muri iki gihugu, yahashinze iguriro rinini ryitwa Maponya Mall n’iguriro rya mbere rya BMW.

Ubuvuzi: Hawa Abdi, 73

Umuganga w’umu-Somali akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yapfuye mu kwezi kwa munani, yari azwi nka "Mama Tereza wa Somalia".


Hawa Abdi

Ubwo ibitaro bye muri Lower Shabelle byaterwaga n’abahezanguni bitwaje intwaro, yahagaze imbere yabo arabahangara batinya kumurasa, ndetse imyigaragambyo y’abagore benshi b’aho ituma aba bagizi ba nabi bareka kumugirira nabi ukundi.

Politike: Daniel arap Moi, 95

Uyu yari hejuru ya politiki ya Kenya mu gihe cy’imyaka 25 yapfuye mu kwezi kwa Kabiri. Kuva mu 1978 kugeza mu 2002 niwe wari umaze igihe kinini ku butegetsi muri Africa y’iburasirazuba.


Daniel arap Moi served as President from 1978 to 2002

Abakunzi be bamushima ko yahaye Kenya amahoro n’iterambere, ariko abamunenga bavuga ko yatwaje iki gihugu inkoni y’icyuma asyonyora abatavuze rumwe nawe. Mu 2004 yasabye imbabazi "abo yagiriye nabi".

Pierre Nkurunziza,55 na Pierre Buyoya,71

2020 itwaye abagabo babiri batwaye u Burundi mu buryo butavugwaho rumwe.


Buyoya na Nkurunziza

Nkurunziza wapfuye bitunguranye mu kwezi kwa gatandatu azize uburwayi, yagiye ku butegetsi ku bwumvikane muri politiki n’amatora nyuma y’imyaka myinshi mu nyeshyamba, igerageza ryo kumuhirika ku butegetsi mu 2015 ryahinduye byinshi mu Burundi no mu mibanire yabwo n’igihugu gituranyi cy’u Rwanda, yibukwa ko yavugaga ko mu Burundi nta Coronavirus ihari.

Buyoya yapfuye muri uku kwezi hashize igihe gito akatiwe gufungwa burundu aregwa uruhare mu rupfu rw’uwamusimbuye mu 1993 Melchior Ndadaye, Major Buyoya azibukwa ko ariwe mutegetsi w’u Burundi wenyine wabugiyeho akoze coup d’eta kabiri, nyuma akaburekura mu mahoro. Yaguye i Paris azize Covid ashyingurwa i Bamako muri iki cyumweru.

Twanabuze kandi: Jerry Rawlings wategetse Ghana, Hosni Mubarak wategetse Misiri, Benjamin Mkapa wa Tanzania, Moussa Traore na Amadou Toumani Toure bategetse Mali, na Jacques Joachim Yhombi-Opango wayoboye Congo Brazza.

Uwarwanyije apartheid: Zindzi Mandela, 59

Umukobwa muto wa perezida wa mbere wa Africa y’Epfo Nelson Mandela, yapfiriye iwabo mu kwa karindwi igihe yari akiri ambasaderi w’igihugu cye muri Denmark, azize Covid-19.


Zindzi Mandela wearing boxing gloves given to her father by the World Heavyweight Boxing Champion Mike Tyson as a present for his 70th birthday in 16 July 1988 in Soweto

Yakuze mu gihe se yari afungiye ku kirwa cya Robben. Mu 1985 ni we wasomeye imbaga inyandiko ya se yanga kurekurwa ku mbabazi z’uwari Perezida PW Botha. Nyuma yabaye impirimbanyi ku giti cye yaje gutuma leta ihindura politiki y’ubutaka.

Ubugeni: Nikita Pearl Waligwa, 15

Uyu mwana w’umunya-Uganda yapfuye mu kwezi kwa kabiri azize ikibyimba mu bwonko. Yamenyekanye kubera film yitwa Queen of Katwe ivuga ku mwana w’ubuhanga budasanzwe, mu 2016 bamusanzemo ikibyimba mu bwonko, uwayoboraga iyo filimi akusanya inkunga yo kumuvuza mu Buhinde, mu 2019 bamusanzemo ikindi kibyimba kimuhitana muri uyu mwaka.


A photo of Nikita Pearl Waligwa at her funeral

Impirimbanyi: Lina Ben Mhenni, 36

Uyu munya-Tunisia wari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yapfuye mu kwezi kwa mbere azize indwara yitwa ’lupus’ aho ubwirinzi bw’umubiri ubwawo bwitera bukangiza ingingo zigize umubiri


Human rights defender, internet-activist and blogger Lina Ben Mhenni

Yamenyekanye cyane mu ntangiriro za 2011 ubwo habaga impinduramatwara kubera blog ye ’Tunisian Girl’. Ni umwe mu bantu bacye bandikaga ku bugizi bwa nabi bwakorerwaga abigaragambya ahitwa Sidi Bouzid aho imyigaragambyo yaje guhirika ubutegeti bwa Zine el-Abidine Ben Ali yatangiriye, ikaza no gukwira mu bihugu by’Abarabu.

Ingaruka zikomeye: Hachalu Hundessa, 34

Iyicwa ry’uyu muhanzi wari ukunzwe muri Ethiopia mu kwezi kwa gatanadtu ryaganishije ku bushyamirane bushingiye ku moko bwiciwemo abantu 160, bituma n’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye nka Jawar Muhammed baregwa iterabwoba.


Hachalu Hundessa

Indirimbo ze zibandaga ku burenganzira bw’abo mu bwoko bw’aba Oromo, ba nyamwinshi muri Ethiopia, zakoreshejwe cyane mu myigaragambyo yaganishije ku kwegura kwa minisitiri w’intebe wariho mu 2018.


Aba ni bo banyamuziki, abanyapolitiki n’abakinnyi...bazwi muri Africa uyu mwaka wa 2020 utwaye

BBC

INGABIRE VICTOIRE AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE KU BANTU BARI HANZE Y’IGIHUGU, ATANZE N’IMPANURO ZISOZA UYU MWAKA WA 2020:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo