Kirehe: Biravugwa ko Padiri Diregiteri afunzwe azira gusambanya umunyeshuri we w’ imyaka 15

Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru y’Umupadiri akaba n’Umuyobozi w’ikigo witwa Phocas Katabogama watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Uyu wafashwe na RIB asanzwe ayobora Lycée de Rusumo, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.akaba yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yagize ati: “ Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Mu gihe Urukiko rwamuhamya iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Dr Murangira yavuze ko uru rwego rusaba abarezi kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, bubaha kandi barinda abo barera.

Ati :“Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk’ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana kandi bazirikane ko iki ari icyaha kidasaza.”

Umuryango





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo