Kim Jong-un avuga ko ’intwaro kirimbuzi bafite zizabarinda bihoraho’

Umutegetsi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yatangaje ko intwaro za kirimbuzi bafite zibizeje umutekano "uhagije" kandi ko ari ikintu kizatuma nta yindi ntambara yongera kuba muri Koreya nk’uko bivugwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya leta.

Bwana Kim yavuze ibi mu gikorwa cyo kizihiza isabukuru y’imyaka 67 intambara ya Koreya zombi irangiye.

Ibyo yavuze byerekanye ko nta gahunda yo kureka ibyo kubaka intwaro kirimbuzi iki gihugu gifite nk’uko byari mu mugambi w’ibiganiro na Amerika.

Bwana Kim mu ijambo rye yavuze ko igihugu cye cyagerageje kuba "igihugu kikwije intwaro zikomeye" mu kwirinda indi ntambara nk’uko ibiro ntaramakuru bya leta KCNA bibivuga.

Bisubiramo amagambo ye agira ati "Ubu twabaye igihugu gishobora kwirinda byizewe no gusubiza twemye igitutu cyose n’ibikangisho bya gisirikare no gutera ubwoba bya ba gashakabuhake n’izindi ngufu mbi".

"Nta yindi ntambara izongera kuba kuri ubu butaka, umutekano wacu n’imbere hazaza birinzwe neza mu buryo buhoraho kubera intwaro kirimbuzi zacu zikomeye zo kwirinda"

Hashize iminsi ibihugu bya Amerika na Koreya ya Ruguru byerekanye ko nta wundi muhate uhari w’ibiganiro byo kubuza Korea ya ruguru kwigwizaho intwaro kirimbuzi.

Mike Pompeo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Amerika aheruka kuvuga ko Perezida Donald Trump yakongera kuganira na Perezida Kim habaye gusa hari ikizere cy’impinduka.

Kim Yo Jong, mushiki wa Bwana Kim akaba n’umutegetsi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi aheruka kuvuga ko batazongera guha indi mpano Trump ngo bahure na we maze abone ibyo yigamba yakoze.

Bwana Kim na Bwana Trump bahuye inshuro eshatu hagati ya 2018 na 2019, gusa ibiganiro by’impande zombi ntacyo byagezeho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Koreya ya Ruguru yatangaje ko igiye gukomeza gahunda yayo yo kubaka intwaro kurimbuzi, ndetse ko bazakora intwaro z’ubwoko bushya.


Kim Jong-un yicaye hagati ya bamwe mu basirikare bakuru bafite imbunda za pistoli z’umuhango bita "Paektusan". Iyi foto yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya leta Korean Central News Agency (KCNA) ari nayo magambo yanditse mu rurimi rw’igikoreya hasi ku ifoto

Apotre Yongwe Joseph wahoze muri ADEPR akaza kuvamo agashinga irye Torero, yavuze uburyo byagenze. Yatangiye gufungwa afite 12, yavuze amabi yose yakoze muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo