Kigali:  Zaina na bagenzi be bakatiwe imyaka 15 ivanywe kuri 25

Urukiko rukuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, rwahamije Zaina Namiro na bagenzi be icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikomeye Mukamana Sandrine rubahanisha bose uko ari 7 imyaka 15 y’igifungo.

Abaregwa uko ari barindwi ni:

 NAMIRO Zaina( alias Uwase) yunganirwa na Me NIYONDORA Nsengiyumva
 UMURISA Gisele ( alias Fifi) yunganirwa na Me MUSIRIMU Jean Claude
 UWIMANA Zainabo yunganirwa na Me Mukamana Safina
 UMUHOZA Rosine yunganirwa na Me MUSIRIMU Jean Claude
 MUTONI Hadijah yunganirwa na Me MUKAMANA Safina
 MUHOZA Connie yunganirwa na Me NIYONDORA Nsengiyumva
 KAMANZI Cyiza (alias KARIDINARI) yunganirwa na Me NIYONDORA Nsengiyumva.

Aba bakobwa batandatu n’umusore umwe mbere bari bakurikiranyweho gukubita Mukamana Sandrine bakangiza bimwe mu bice by’umubiri we, icyaha bahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukabakatira gufungwa imyaka 25, igihano bajuririye.

Mu rubanza rw’ubujurire, icyaha baregwaga cyarahindutse kigirwa icyo gukubita no gukomeretsa bikabije aho kuba icy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Mu iburanisha riheruka inteko y’Ubushinjacyaha yari muri uru rubanza yari yahindutse kuko rwagiye ku rundi rwego aho rwavuye ku rwego rw’Urukiko rw’Ibanze ubu rukaba rwari ruri mu rukiko rukuru.

Inteko y’Ubushinjacyaha yaburanaga ubujurire ku wa 27 Ukwakira 2020 kandi, ni yo yahinduye inyito y’icyaha aba bakobwa batandatu n’umusore umwe baregwaga, ivuga ko ngo yabuze ibimenyetso by’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi ahubwo ngo ikabona iby’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije.

Gusa uruhande rw’abaregwa n’ababunganira bemeraga izi mpinduka z’inyito y’icyaha ariko bakifuza ko ngo cyaba icyo gukubita no gukomeretsa byoroheje aho kuba bikabije.

Ku wa 16 Ukwakira 2020, Namiro Zayina na bagenzi be baburanye ubujurire bwabo. Babwiye urukiko rukuru ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwihanukiriye mu kubakatira imyaka 25 y’igifungo.

Muhoza Connie umwe mu baregwa hamwe na Namiro Zaina wunganirwa na Me Niyondora Nsengiyumva yabwiye abacamanza ko we yumva icyaha yakoze yanakurikiranwaho n’inkiko, ari icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byoroheje.

Uyu mukobwa yabwiye Umucamanza ko ashingira kuri raporo ya muganga yavugaga ko Mukamana Sandrine (wakubiswe) yamaze iminsi 15 adakora.

Ati “Ntabwo raporo ya muganga yigeze igaragaza mu mibare ubumuga Mukamana Sandrine yagize.”

Namiro Zaina ufatwa nk’uyoboye ririya tsinda, na we yabwiye Umucamanza ko igihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kiremereye kikaba kitajyanye n’ibyo yakoze.

Ati “Nge numvaga nari gukurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byoroheje kuko nta mugambi twari dufite wo kwica Mukamana Sandrine kuko iyo tuza kuba dushaka kumwica ntabwo byari kutunanira kuko atari kunanira abantu barindwi bose.”

Me Musirimu Jean Claude wunganira Umuhoza Rosine na Umurisa Gisele yasabye urukiko ko uru rubanza rwajyanwa kuburanishirizwa mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge kuko ari rwo rufite ububasha bwo kuburinisha ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byoroheje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa n’abaregwa atari byo kuko ubwo bafatwaga bakiri mu bugezacyaha ubwabo bashinjanyaga bakanavuga uko icyaha bagikoze.

Umushinjacyaha ati “Turasanga ibivugwa n’abaregwa ari ugushaka guhunga icyaha.”

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko kuba abaregwa barinangiye ntibasabe imbabazi, badakwiye kugabanyirizwa ibihano bahawe n’urukiko rwa mbere.

Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Mbere, Umucanza yavuze ko urukiko rwasanze ibyasabwe byo guhindura inyito y’icyaha bifite ishingiro, avuga ko rwasanze bariya bantu bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije.

Umucamanza yahise abahanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri muntu.

Tariki ya 17 Werurwe 2020, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwabahamije icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya 4,470,425 Frw, runategeka ko na Telephone z’abaregwa 6 zigomba gutezwa cyamunara, amafranga azivuyemo akajyanwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

Iki gihano ni cyo bajuririye mu rukiko rukuru bavuga ko ngo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwihanukiriye mu kubakatira imyaka 25 y’igifungo, ubujurire bwabo bukaba bubagabanyirijeho imyaka 5 ku yo bari bakatiwe nyuma yuko inyito y’icyaha bashinjwaga ihinduriwe inyito.

Urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU, ubujurire bwa Karasira ku kwirukanwa ku kazi ke bwaranzwe, abigaga muri KIM University bari mu gihirahiro, abanyeshuri batewe inda, umunyemari Nkubiri ararembye, n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo