Kigali:Umusekirite yakubise umuturage agwa igihumure  avuga ko  yashakishwaga  na RIB

Polisi y’u Rwanda yizeje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’umuturage wakubiswe n’Umusekirite mu Mujyi wa Kigali agahita agwa igihumure.

Ni nyuma y’uko aya makuru atangajwe n’Umunyamakuru w’inkuru zicumbuye mu Rwanda witwa Samuel Baker Byansi.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, uyu Munyamakuru Samuel Baker Byansi yamenyesheje inzego ko mu mujyi rwagati hari umukozi ucunga umutekano [Umusekirite] wa Kompanyi yitwa “MISIC ishinzwe parking muri Kigali akubise umuturage amumena umutwe ngo ni uko aparitse aho yamubujije.”

Ubu butumwa bw’uyu munyamakuru yasangije Polisi y’u Rwanda, bukomeza buvuga ko uriya musekirite yireguye avuga ko yakubise uriya muturage ngo kuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumushakisha.

Uyu munyamakuru akomeza agira ati “Izi ngufu z’umurengera ziriho zikoreshwa zikomeje gutiza umurindi agahinda gakabije.”

Polisi y’u Rwanda yasangijwe ubu butumwa, yasubije uyu munyamakuru kuri Twitter, igira iti “Murakoze ku makuru muduhaye turabikurikirana.”






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 22-08-2021

Ariko mumbwire ibi nibiki ?