Kigali:Umugore yaguwe  gitumo yibye umwana wa mugenzi we

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,Supt Hitayezu Emmanuel wemeje aya makuru

Umugore w’imyaka 23 yaterewe muri yombi mu Murenge wa Mageragere, ho mu Karere ka Nyarugenge ashinjwa kwinjira mu rugo rw’abandi ninjoro agashimuta umwana w’imyaka 2.

Iyi nkuru iravuga ko ibi bintu byabaye kuwa Gatandatu ushize saa cyenda z’ijoro, bikavuga ko uyu mwana ari uw’uwitwa Charlotte Mukarukundo ngo wari usinziriye ubwo byabaga.

Mukarukundo bivugwa ko yibana nta mugabo afite, ndetse akaba yarigeze kubana mu nzu n’ushinjwa gushimuta umwana we.

Gusa, bivugwa na none ko uyu ushinjwa aherutse kujyana Mukarukundo ku muvuzi gakondo muri Kagarama mu Karere ka Kicukiro, aho bari bagiye kuvuza uyu mwana indwara y’Ibyinyo ikunze gufata abana.

Uyu Mukarukundo ariko nyuma yo kunanirwa kuzuza amafaranga yasabwaga n’uyu muvuzi, yahise asubira iwe ariko ushinjwa bari bajyanye ntiyongeye kugera mu rugo.

Kera kabaye rero, Mukarukundo yaje kugira atya abyutse abura umwana ahita atabaza bituma abaturanyi babyuka, babimenyesha polisi itangira gushakisha umwana.

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kivuga ko nyuma y’amasaha 6, Polisi n’abaturage baje gusanga uwakekwaga aho yari yihishe afite n’umwana mu nzu ishaje iri mu Kagari ka Nyarurenzi, mu Murenge wa Mageragere nk’uko byemezwa n’ Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,Supt Hitayezu Emmanuel

Supt Hitayezu yakomeje agira ati: “Yisanze hagati y’amatsinda atandukanye yari yifatanyije na polisi mu gushaka, maze yihisha mu nzu ishaje itagituwemo.”

Icyaha cyo gushimuta mu mategeko y’u Rwanda gihanishwa ingingo ya 224. Supt Hitayezu akaba avuga ko hakomeje iperereza ngo hamenyekane icyari cyateye ushinjwa gushimuta umwana mu rwego rwo kuzuza dosiye igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nizeyimana Kuya 31-10-2017

Nahamwa nicyaha azakanirwe urumukwiye kuko iyongeso ireze kvsa

Nizeyimana Kuya 31-10-2017

Nahamwa nicyaha azakanirwe urumukwiye kuko iyongeso ireze kvsa