Kera kabaye Zari yagiye kwerekana umugabo we iwabo

Mu buryo busa n’ibanga, umuherwekazi w’umugande, Zari The Boss Lady n’umugabo we wo muri Afurika y’Epfo, King Bae uherutse kumwambika impeta, mu ntangiriro z’iki cyumweru bari muri Uganda aho yari yagiye kumwerekana iwabo.

Nkuko ikinyamakuru Global Publishers cyanditse iyi nkuru kibivuga, ku munsi wo ku wa Mbere Zari na King Bae bari mu murwa mukuru w’iki gihugu Kampala.

Bivugwa ko aba bombi bageze muri Uganda batandukanye, aho Zari we yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe akaza gufatwa n’umuntu ari mu modoka yagendagamo ari kumwe n’umugabo we Ivan Ssemwanga atarapfa.

Nyuma yaho ni bwo na King Bae na we yaje bazakumufata, Zari ngo akaba yaratunguwe ndetse anashimishwa n’uko yasanze umugabo we hari amagambo make yo mu Kigande ndetse n’Igiswayile yize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashyizeho amashusho ariko yahishe isura y’umugabo we King Bae, iherkezwa n’amagambo agira ati"muraho Uganda, Queen Bae (Zari na King Bae) bari hano"

Impamvu nyamukuru yabajyanye muri Uganda ni ukwerekana uyu mugabo we mu muryango w’iwabo agahura na se, Hassan Tiale, ni nyuma y’ubukwe bw’ibanga bivugwa ko bakoreye muri Afurika y’Epfo.


Zari ntakunze kugaragaza isura y’umukunzi we yita King Bae

Uyu mugore w’abana 5 ntarahaga abagabo dore ko aheruka kuvuga ko azabyara abana 10

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo