Kenya:Umusore yishe abana 10 anyunyuza amaraso yabo

Hari hashize iminsi mu nkengero za Nairobi muri Kenya havugwa ubwicanyi busasobanutse bw’abana, ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI) rwatangaje ko rwafashe umusore wemera ko yishe abana 10.

Masten Milimo Wanjala w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe bitewe n’imfu z’abana babiri bishwe imirambo yabo ikaboneka ahitwa Kabete.

Uyu musore yemera ko yatangiye kwica muri 2016 ahereye ku mwana w’umukobwa w’imyaka 12.

DCI yanditse kuri Twitter ubuhamya bwe iti “Masten Milimo Wanjala, wahoranaga inyota yo kunyunyuza amaraso “Vampire”, ashinjwa kwica nibura abana 10 b’inzirakarengane, nk’uko iperereza ribigaragaza.

Wanjala ubwe yicaga abana mu buryo bubabaje, hari ubwo yabanyunyuzaga amaraso mbere yo kubica.”

Uyu musore w’imyaka 20, Urwego rwa DCI ruvuga ko “uyu mwicanyi” yababaje imiryango, ndetse atera ubwoba benshi mu gihe cy’imyaka itanu ishize, ndetse atandukanya burundu abana n’ababyeyi babo.

Gusa ngo ababyeyi ntibamenye ko bahekurwa na Wanjala wica abana imirambo yabo akayijugunya mu bihuru hafi y’ahitwa Kabete. Abandi yabajugunyaga mu miyoboro y’amazi yanduye mu mujyi.

Wanjala yabwiye Abagenzacyaha ko yatangiye kwica afite imyaka 16, uwa mbere yahereyeho ni umwana w’umukobwa witwa Purity Maweu wari ufite imyaka 12.

Uyu mwana yashimutiwe ahitwa Kiima Kimwe mu gace ka Machakos, nyuma uyu musore ngo yamunyunyuje amaraso kugera apfuye.

Nyuma y’urupfu rwa Maweu, hatangiye kumvikana izindi mfu zimeze nk’urwe, abana bakaburirwa irengero nyuma hakazatorwa imirambo yabo.

Hashize imyaka itatu mu gace ka Kamukuywa, Kimilili, umwana w’umuhungu w’imyaka 13 witwa Aron yarishwe.

Urupfu rwe rwakuruye imyigaragambyo mu gace ka Kamukuywa, ndetse abaturage barakaye batwika inzu ya mugenzi wabo bakekaga ko ari we wishe uwo mwana.

Nyuma yahoo Wanjala akekwaho kuba yaragiye ashimuta abana, harimo uwitwa Kitengela na Mlolongo baje kwicwa nyuma bakajugunywa mu mazi mabi.

Uyu musore yabwiye Ubugenzacyaha aho yajugunye indi mirambo y’abana babiri b’abahungu baheruka gushimutwa.

DCI ivuga ko “Iperereza ryagaragaje ko abana bose bishwe babanzaga guhabwa ifu y’umweru, n’ibindi bintu bisukika, bigasa naho babanzaga kubinywa cyangwa kubisukwaho mbere yo kwicwa.”

DCI yongeraho ko “Uyu ukekwaho kwica abana atabyicuza, ngo yabonaga ibyishimo mu kubica.”

George Kinoti ukuriye Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI) yavuze ko Wanjala azagezwa imbere y’Urukiko igihe iperereza rizaba rirangiye.

DCI ivuga ko ikomeje gushakisha aho indi mibiri y’abana bishwe yaba yarajugunywe.

Uwitwa Hon. Charles Mutabari kuri Twitter yabajije DCI niba uriya musore akiraho ku bwe abona Urukiko rutazatanga ubutabera.

Ati “Uyu muntu yakabaye akiri mu zima! Nta butabera buzaba mu Rukiko. Rimwe na rimwe mujye muha abantu babe ari bob aca urubanza.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo