Kenya: Umusore yicishije umukunzi we ishoka amuziza kumwanduza SIDA

Umusore witwa Naftali Kinuthia yishe umukunzi we witwa Lvy nyuma yuko amwishyuriye Kaminuza yiyushye akuya ashaka ko bazabana nyuma nyamara uyu mukobwa akamwitura kumwanduza agakoko gatera SIDA.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 10 Mata 2019 , ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe ifoto igaragaza umukobwa witwa Ivy Wangechi wigaga muri Kaminuza ya Moi University muri Kenya mu bijyanye n’ubuganga wishwe n’umusore witwa Naftali Kinuthia bamaze igihe bakundana wamwishyuriye ishuri akagera ubwo agurisha n’ikibanza cye kugirango yishyurire uyu mukobwa amashuri ye nyuma bazabane.

Ikinyamakuru The Citizen cyavuze ko atari ibyo gusa kuko uyu musore yajyaga anamukorera ibirori by’isabukuru ye aho yamuhaga amafaranga akayidagaduramo n’inshuti ze kugira ngo amushimishe gusa ngo ntakamenye ko uyu mukobwa yanduye agakoko gatera SIDA.

Uyu Naftal avuga ko bigeze kuryamana umunsi umwe nyuma nibwo yaje kumva ameze nk’urwaye niko kujya kwivuza mu gihe bamuhaga ibisubizo by’uburwayi bwe yaje gusanga yaranduye SIDA.

Kuva icyo gihe ngo yarihebye ndetse yumva isi imubanye nto niko gushaka icyo yakora ngo yihorere kuri uyu mukobwa nawe watangiye kujyenda amwicaho gacye gacye, Ngo Naftal yakoze uko ashoboye niko kujya gutegereza uyu mukobwa aho yigaga kuri Moi University niko kumufata amwicisha ishoka ndetse n’icyuma .

Nyuma yuko akoze ibi, ngo uyu mukobwa yageragejwe kujyanwa kwa muganga ngo yitabweho gusa ngo amazi yari yarenze inkombe kuko yahise apfa akigera kwa Muganga inzego z’umutekano zihita zitangira gushaka shaka uyu musore wamuhitanye ngo abiryozwe.

Kuri ubu uyu musore acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police muri Kenya hafi na Kaminuza yabereyeho ayo mahano.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Tom Kuya 12-04-2019

Yabwiwe n’iki se ko ari we wamwanduje sida?
None se yigeze abibaza iyo nkumi irabimwemerera?
Iby’isi ni amabanga!Gusa ntawamenya...

Aliance Kuya 11-04-2019

Imana Imwakire Mubayo Kuko Nawe Ubwe Yarahemutse Aba Yaramubwije Ukuri Kukibazo Yarafite Nkumukunzi We Azi Nibyiza Ari Kumukorera Koko Yarangiza Akamuta Murwobo Nikibazo Kitoroshe Nabuke ,?