Kenya: Abagore bafunze barifuza kujya baterana akabariro n’abagabo babo

Abagore bafunze bo mu gihugu cya Kenya bari muri gereza yo mu gace ka Malindi mu Ntara ya Kalifi basaba Leta kubemerera bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo mu gihe babasuye.

Bifuza kwemererwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo (Ifoto: HITNG)
Abo bagore basaba Leta ko yahindura amategeko amasaha yo gusura imfungwa akiyongera; ubundi mu gihe basuwe bakabasha kugira umwanya urambuye wo kwisanzurana n’abagabo babo bakagirana n’ibyo bihe byiza nk’abashakanye, kuko ngo ubusanzwe igihe bagenerwa cyo kuganira kiba ari gito ku buryo ntacyo babasha kumarirana.

Abagore babimburiye abandi mu kugaragaza icyo cyifuzo ni abafungiye muri gereza ya Mtangani. Abo bagore baganiriye n’abanyamakuru, maze amashusho yabo asakara ku mbuga nkoranyambaga, barisanzura bavuga ko bababazwa no kuba hari abamaze igihe kirekire muri gereza badakora imibonano mpuzabitsina, bagasaba ko Guverinoma yatekereza kuri abo bagore by’umwihariko abakatiwe gufungwa imyaka myinshi.

Umwe muri bo witwa Sofia Swale wakatiwe igifungo cya burundu yagize ati “Leta ibinyujije mu bashinzwe amagereza bagakwiye kudushyiriraho itegeko ritwemerera kuryamana n’abagabo bacu igihe badusuye kuko twumva ubwo burenganzira tubwamburwa kandi ari ubwacu.”

Akomeza agira ati “Nibaduhe igihe gihagije kigenewe umugororwa n’uwamusuye kugira ngo tubashe kwita ku bagabo twagiye dusiga mu ngo.”

Umwe mu bayobozi b’iyi gereza ya Mtangani witwa Nkatha Muthaura yavuze ko bo nk’abashinzwe Gereza badafite uburenganzira bushyiraho iryo tegeko ariko ngo Inteko Ishinga Amategeko ibyemeje bajya bemerera imfungwa n’abagororwa gukundana n’abo bashakanye nta nkomyi.

Muri 2014 nabwo iki gitekerezo cyari cyaganiriweho muri Guverinoma ariko birangira kitemejwe mu mategeko y’igihugu.

Icyo gihe hanzuwe ko bizakomeza kuganirwaho, hanarebwa uko ahandi mu magereza ku isi bigenda ku busabe nk’ubwo bw’abagororwa.


Aba bagororwa b’abagore bo muri Kenya bifuza ko Leta yabemerera kujya baterana akabariro n’abagabo babo igihe baje kubasura

Mukamasabo Emeritha aratabaza Perezida Kagame ku bikoresho bye byashangukiye muri Kontineri kuva mu 2015 ubwo byafatirwaga n’Umurenge wa Masaka asohorwa mu nzu ye ku ngufu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo