Kamonyi: Abantu bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro, umwe arapfa

Abagabo bane bikekwa ko bari bagiye kwiba amabuye y’agaciro, bagwiriwe n’ikirombe, umwe ahasiga ubuzima babiri barakomereka mu gihe undi yavuyemo ari muzima.

Saa saba z’ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2018, abagabo bane bo mu Kagari ka Cubi barimo uwitwa Nteziryayo, Shema Emile, Nsabimana Léandre na Cyrille Twagirumukiza, bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage bitwikiriye ijoro bakajya kwiba amabuye y’agaciro. Yagize ati‘‘Bari bagiye kwiba amabuye ikirombe kirabagwira, umwe muri bo ahasiga ubuzima, babiri barakomereka undi umwe avamo ari muzima.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko basabye abafite ibirombe kubishyiraho uburinzi. Ati ‘‘Twasabye abafite ibirombe kubishyiraho uburinzi kugira ngo hatazajya hagira abitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye y’agaciro, turacyashakisha amakuru ngo tumenye niba kiriya kirombe cyari gifite abakirinda n’aho bari bagiye ubwo bariya baturage binjiragamo.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere bitari byanonzwa.

Ati ‘‘Nk’ibijyanye no gutunganya amayira y’aho baca bajya gucukura ntibiranozwa, haracyari kandi n’icyuho mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije by’aho baba bacukuye, ariko dufatanyije n’Ikigo cya ‘Rwanda Mining’ twizeye ko bizagenda bijya mu buryo.’’

Kayitesi yashishikarije abakora ubucukuzi kwishyira hamwe bakabukora kinyamwuga, agasaba n’abaturage kwirinda kujya kwiba amabuye y’agaciro kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga bikanahombya igihugu.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo