Jeannette Kagame yasangiye na mugenzi we Denise Tshisekedi-Amafoto

Byari ibyishimo bikomeye hagati ya Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we Denise Nyakeru Tshisekedi, Madamu wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ubwo basangiriraga ku meza amwe mu muhango wabaye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 09 Kamena 2019.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel, waranzwe n’ubusabane ku mpande zombi, aho bagarutse ku mubano usanzwe hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, Madamu Denise Tshisekedi yashimangiye ko nta kintu na kimwe cyaruta ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, anashimira Madamu Jeannette Kagame kubera ibikorwa by’indashyikirwa akora binyuze mu muryango Imbuto Foundation yashinze.

Ati “Ndi hano kugirango nirebere, twungurane ibitekerezo, nanumve umwihariko igihugu cyanyu gifite mu guteza imbere umugore. Nshimishwa cyane n’amateka yanyu.

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, nshimishwa cyane n’ibikorwa byanyu by’umwihariko ibijyanye no kurwanya SIDA no kwita ku batishoboye, mbateye ingabo mu bitugu mukomereze aho, ibyo nibyo Afurika ikeneye”.

Madamu Denise Tshisekedi kandi yavuze ko nawe afite icyerekezo kimeze nk’icya Madamu Jeannette Kagame mu gufasha no guteza imbere abagore, abinyujije muri gahunda yise “Plus Fortes”.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye mugenzi we wa Kongo Kinshasa, anamwizeza ubufatanye mu rugamba yatangiye rwo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore mu gihugu cye cya Kongo Kinshasa.

Madamu Jeannette Kagame kandi yijeje mugenzi we Denyise Tshisekedi ko imiryango y’umuryango Imbuto Foundation izahora ifunguye, kugirango hakomeze kubaho ubufatanye.

Mbere y’uko basangira ku meza, abafasha b’ibihugu byombi babanje kwerekwa umukino witwa ‘We call it Love’, ugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Madamu Denise Tshisekedi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku cyumweru 09 Kamena 2019, yinjiriye ku mupaka munini uzwi nka ‘La corniche’, uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa mu karere ka Rubavu n’umujyi wa Goma.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo