Ishyaka rya Perezida Museveni ryashyizeho abanyamategeko 40 bazaryunganira

Ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi bwa Uganda ryashyizeho urutonde rw’abanyamategeko 40 bazaryunganira mu rubanza ryarezwemo na National Unity Platform (NUP) rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine urishinja kwiba amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021.

Ku munsi wo kuwa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021 nibwo abanyamategeko b’ishyaka NUP bagejeje ikirego ku rukiko rw’ikirenga rwa Uganda risaba ko ibyavuye mu matora yo kuwa 14 Mutarama 2021 biteshwa agaciro cyane ko ngo Museveni ufatwa nk’uwayatsinze n’amajwi 58% yakoresheje uburiganya.

Mu mpapuro z’ikirego cya National Unity Platform hagaragarao impamvu zigera kuri 26 zashingiweho basaba ko aya amatora yaseswa hagakorwa andi, zirimo gutera ubwoba abakozi ba NUP n’abayishyigikiye hamwe n’impapuro zitora zitazwi zagaragajwe zatoreweho n’abantu ba baringa.

Muri iki kirego ishyaka NRM ryashyizeho itsinda ry’amategeko rigizwe n’abagabo 40 riyobowe n’umuyobozi ushinzwe amategeko mu ishyaka Oscar Kihika.

Biteganijweko aba bazahangana n’itsinda ry’abanyamategeko ba NUP 25 barangajwe Imbere na Anthony Wameli uyobora ishami ry’amategeko muri NUP.

KUKI BATUBUZA GUKORA || MU ITANGAZAMAKURU BARATEKINIKA CYANE|| UYU MUGABO NTABWO NZI UKO AHEMBWA

Umuryango





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo