Irebere inyubako zihenze cyane kurusha izindi ku isi (Amafoto)

Mu gihe iterambere rikataje mu mfuruka zose z’ubuzima, imyubakire nayo ntiyasigaye inyuma. Mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere biragoye kubona inyubako ihagaze agaciro karenga Miliyari 1, ariko ibi siko bimeze ku bihugu byagafashe aho usanga inyubako 1 ishobora kuba ikubye ingengo y’imari ya bimwe mu bihugu bitaratera imbere.

Muri aya magorofa yogoga ikirere, agakabakaba ibicu uraza gutangazwa no kutabonamo zimwe mu nyubako zizwi cyane nk’umuturirwa w’ I Dubai witwa Burj Khalifa upima Metero 828 z’ubujyejuru. Nkuko tubikesha urubuga constructionalglobal.com, izi nizo nyubako zihenze cyane kuruta izindi.

1. Abraj Al Bait

Uyu muturirwa bakunze gutazira umunara w’isaha ya Mecca uherereye i Mecca muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, uhagaze agaciro ka Miliyaridi 15 z’ Amadolari ya America. Ku bujyejuru bwa Metero 601, Abraj Al Bait niyo Hoteli ndende ku isi. Iyi nyubako ushobora kuyibonera kuri 30 km uvuye aho uherereye.

Si ibyo gusa kandi kuko ibaraza 1 ryayo ryakira abantu 100,000 ikaba inafite umubyimba wa Metero 43. Ku gasongero kayo hagaragara isaha y’ikitabashwa yakozwe n’umushushanyi w’umudage.

2. Marina Bay Sands

Nushaka uyite Marina Bay. Ifite agaciro ka Miliyaridi 5.50 z’Amadolari ya America ikaba iherereye muri Singapore. Byari biteganyijwe ko izuzura mu mwaka wa 2009 ariko yuzura muri 2010 bitewe no kubura abakozi n’ibikoresho by’ubwubatsi nkuko Kompanyi y’ubwubatsi yitwa Ssangyong Engineering and Construction contractors ibitangaza.

3. Resorts World Sentosa

Iyi nayo ihereye muri Singapore, ifite agaciro ka Miliyaridi 4.93 y’Amadolari ya America. Uyu muturirwa wubatswe na Malaysian Conglomerate Genting Group ukubiyemo ama Hoteli, utubari ndetse n’amazu y’imyidagaduro atari makeya. Iyi niyo nyubako ya mbere ku isi irimo inyamaswa 100,000 zikomoka mu moko 800 atandukanye. Bayitashye ku mugaragaro mu gushyingo kwa 2012.

4. Emirates Palace

Iyi nyubako iherereye Abu Dhabi muri United Arab Emirates, ifite agaciro ka Miliyaridi 3.90 z’Amadolari ya America. Iyi ni inzu yerekanirwamo umuco w’Abarabu ndetse n’ubutunzi bw’agaciro bw’igihugu cyabo, ni inyubako y’inyenyeri ndwi yakirirwamo abashyitsi b’agaciro basura Leta y’Abarabu.

5. Cosmopolitan of Las Vegas

Nkuko bigaragazwa n’izina ryayo, iyi nyubako ihereye i Las Vegas. Ku burebure bwa Metero 184 z’iminara ibiri iyihagazeho ifite agaciro ka Miliyaridi 3.90 z’Amadolari ya America nayo. Ikubiyemo ama Hoteli, amasoko netse n’ahantu bakinira imikino y’amahirwe. Nyuma yaho Abadage bahuriye n’ubukene bukabije mu mwaka wa 2008, bayishyize ku isoko igurwa na NY based Blackstone Group Corporation kuri Miliyari 1.7 $.

6. One World Trade Center

Iyi nyubako bakunze kwitirira umunara w’ubwigenge iherereye muri USA, ikaba ifite agaciro kangana na Miliyaridi 3.80 z’Amadolari ya America. Uyu muturirwa wuzuye muri 2013 niwo wasimbuye Twin Tower yasenywe n’igitero cy’ abiyahuzi ku wa 11 Nzeri 2001. Muri yo hakubiyemo amazu atabarika akorerwamo ubucuruzi.

7. Wynn Resorts

Iyi Hoteli ya 6 nini ku isi, ihagaze agaciro ka Miliyaridi 2.70 z’Amadolari ya America. Yatangiye kubakwa muri Kanama 2001, itahwa ku mugaragaro muri 2005.

8. Venetian Macau

Iyi ni inyubako ya 7 ku isi ifite ubuso bunini bw ibaraza, iherereye mu Bushinwa i Macau. Ifite agaciro ka Miliyaridi 2.40 z’Amadolari ya America.

9. City of Dreams

Iyi nayo iherereye i Macau ikaba ifite agaciro ka Miliyaridi 2.40 z’Amadolari ya America. Ifite udusongero 4 kandi irimo inzu zirenga 200 zikorerwamo ubucuruzi. Kugeza ubu, iyi yo iracyubakwa kuko bari kongeraho umunara wa 5.

10. Princess Tower

Muri Gicurasi 2012, uyu muturirwa ufite uburebure bwa Metero 414 yari yo nzu yo guturamo ndende ku isi. Ni inyubako ya 2 mu ndende ziri i Dubai. Igizwe n’ibyumba 763 byo guturamo, ikaba ifite agaciro ka Miliyari 2.17 z’Amadolari ya America.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Tuyishime Kuya 10-08-2020

Hhhh is irubatse pe

Tuyishime Kuya 10-08-2020

Hhhh is irubatse pe

Tuyishime Kuya 10-08-2020

Hhhh is irubatse pe