Inzara iravuza ubuhuha mu bihugu byo munsi y’ubutayu                                          bwa Sahara

Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, imvururu n’ihindagurika ry’ikirere byagize ingaruka zikomeye ku iboneka ry’ibiribwa. Abaturage bo muri Niger, mu Burundi na Central Afrique bugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’inzara n’imirire mibi.

Chris de Bode ukora mu muryango mpuzamahanga utabara imbabare yasuye ibyo bihugu, afata amafoto atandukanye....Uretse gucukumbura uko ibibazo bya politiki n’ihindagurika ry’ikirere bishobora kugabanya ubushobozi bw’abantu bwo guhinga cyangwa kugura ibiribwa, de Bode arerekana n’uburyo imiryango ifasha ishobora kugoboka.


Daniel Nsayiyaremye w’imyaka 28 yari afite ubumenyi bwo kuba umufundi wubaka ibisenge by’inzu ariko adafite ibikoresho. Nyuma yo gufata inguzanyo zitandukanye ngo agure inyundo, urukezo (urukero), n’ibindi bikoresho, yashoboye gutangira kwikorera ubu ndetse akaba anunguka. Aragira ati: "Naguze ibikoresho, kimwe ku kindi nkoresheje amafaranga y’imfashanyo nahabwaga." "Ubu sinkibura icyo ngura ibyo kurya.

Iyi gahunda itaratangira, twaryaga rimwe ku munsi, kandi na bwo ari ibiribwa bibi, birimo isombe n’ibishyimbo. Kuri ubu dusigaye turya kabiri ku munsi. Ibi bisobanura ko hari byinshi byahindutse mu buzima bw’abana banjye ndetse nanjye ubwanjye."

Joseph na Nyambaronziza bose bari mu bwoko bw’abatwa bukunze kunenwa. Abatwa bazwi ku ndeshyo yabo, cyangwa kuba bagufi. Bombi barwana no gutunga imiryango yabo ituye mu mazu yasenyutse mu misozi yitaruye y’ishyamba ahitwa i Kabere muri Uganda. Bakura amafaranga mu kazi babona rimwe na rimwe, aho bahinga imirima cyangwa bagashakisha zahabu mu mugezi uri hafi aho.

Denise Nyamwiza, w’imyaka 20 atunze bene se nyuma y’aho ababyeyi babo biciwe na malariya mu myaka ibiri ishize. Ashakisha akazi ka hato na hato, rimwe na rimwe akinjiza amafaranga agurisha imbuto za avoka n’ibihwagari ahinga mu murima we muto.

Solange Wanibilo ahagaze hanze y’inzu yabo n’umuryango we mugari aho batuye mu gace ka Bomandoro, muri Centre Afrique. Umwana wa Solange muto Arthur ndetse n’umwuzukuru we Frank bose bafite ingaruka z’imirire mibi.
Golden Marlenue nawe ahagaze iruhande rw’inzu ye ari kumwe n’abana be bane bato. Babiri bato muri bo aribo Naomi w’imyaka ibiri na Athanase w’umwaka umwe bose bafite ikibazo cy’imirire mibi. Cyakora mu byumweru bitatu bishize ikigo nderabuzima cya Ndanga ari na cyo kibegereye cyongeye gufungura imiryango kugira ngo abana bashobore kuvurwa no guhabwa ubufasha bakeneye.
I Boganando, muri Centre Afrique, Josephine Zawele ahagaze mu mbuga y’ishuri ry’abahinzi. Ari kumwe n’abandi baturage. Iri shuri ryakoreshwaga n’abahinzi, biga ubuhanga bushya bwo guhinga bashobora gukoresha mu mirima yabo.
Hadijatou Cheihou w’imyaka 15, atuye muri Nijeriya, mu gace ka Gao Moussa, kazwiho gukora amavuta aturutse ku bunyobwa muri ako gace. Hadijatou ari mu itsinda ry’abagore 30 bahuguriwe gutunganya ayo mavuta.

Kuri ubu, abagore 90 muri baho bakora uwo mwuga. Ayo mavuta arakundwa cyane ku buryo abantu bakora ibirometero birenga 45 baje kuyagura.

I Kosama, muri Niger, Hassana Abdourahamane aramwenyura, aho ahagararanye n’abandi bahinzi bagenzi be.

Ku butaka bwatijwe abagore, bahingaho imboga zirimo ibitunguru, inyanya, ibirayi, karoti, amashu, n’intoryi. Imbuto za mbere bazihawe n’umuryango ufasha witwa Concern. Ariko ubu abo bagore basigaye bihagije kuko bashobora kugurisha bimwe mu byo bahinga.

Salifou Ahment, umuhinzi w’imyaka 70 yahoraga arwana no kugaburira amatungo ye mu gihe cy’impeshyi, ubwatsi bwabaye bucye.

Kuri ubu, aho gukora urugendo rurerure ajya gushaka ibyo biribwa, ashobora kubigura hafi ye. Ubwo bubiko bufitwe n’abaturage burimo ibiribwa by’amatungo bishobora kumara umwaka kandi babigurisha amafaranga macye ku bahinzi baho.




Iri murika ry’aya mafoto ryakozwe n’umuryango utera inkunga ku isi wa Concern Worldwide na Panos Pictures.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo