Inyeshyamba  za FLN  zemeje ko arizo zagabye igitero I Nyaruguru

Inyeshyamba ziyise National Liberation Force (NLF) ziyobowe na Paul Rusesabagina wavuze yarokoye abantu muri Jenoside Leta y’ u Rwanda ikamuvuguza zigambye ko arizo zagabye igitero mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

Mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2018 nibwo iki gitero cyahitanye abantu babiri kigakomeretsa 6 cyagabwe.
Reba video hano

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko abagabye icyo gitero baturutse I Burundi bakinjirira mu ishyamba rya Nyungwe ari naho ngo banyuze nyuma y’ icyo gitero.

Callixte Sankara uvuga ko ari umuvugizi w’ inyeshyamba NLF z’ ishyaka Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique [ MRCD ] mu kiganiro yagiranye na Ijwi ry’ Amerika yavuze ko inyeshyamba zabo arizo zagabye igitero I Nyabimata.

Yagize ati “Ibitero bya Nyaruguru by’ abasirikare bacu bafite intwaro bagiye ku murenge wa Nyabimata ni twebwe twabikoze abantu baraje barahurura, umuyobozi w’ umurenge ari kumwe n’ abantu bafite intwaro baraturasa natwe turabasubiza”

Ibi abivuze mu gihe ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize umuvugizi w’ ingabo z’ u Rwanda yatangaje ko abagabye igitero I Nyaruguru bazamenyekana ndetse bagafatwa.

Callixte Sankara ni Visi-Perezida wa 2 wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa nyuma yo kwirukanwa mu ishyaka rya RNC, rya Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’epfo agashinga irye shyaka RRM,arifatanyije na Noble Marara uyobora Inyenyerinews,ariko batamaranye kabiri, Sankara ararishimuta, nyuma yo guhungira I Burundi avuye Uganda, yishyize hamwe n’ishyaka PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina uterwa inkunga na Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana muganga w’umuherwe ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana bakaba aba nya Kibuye nk’ uko byatangajwe na Rushyashya.

Callixte Sankara avuka I Nyanza hakurya ya gereza ya Mpanga, akaba yarize I Butare muri Kaminuza y’u Rwanda. Yaje kwirukanwa kuri Kaminuza muri 2007, kubera amacakuri yashyiraga mu banyeshuri, aribwo yahise ajya gushakisha imibereho muri Afrika y’Epfo, aza guhura na Col.Patrick Karegeya wamwinjije muri RNC, aho apfiriye Sankara aza kunaniranwa na Kayumba Nyamwasa bapfa imisanzu yakuzanywaga mu mpunzi kubera inzara n’ubukene byugarije RNC- ishaje, Sankara yajyanye n’uwitwa Casimir Nkurunziza, ari nawe wabimburiye abandi kwegura muri RNC yo mu karere ka Cape Town, nyuma yaho Twihangane Pacifique Shareef wari ushinzwe ubukangurambaga mu ihuriro RNC mu karere ka western Cape (CAPE TOWN) nawe yaje kwegura.

Ingabo z’ u Rwanda zivuga ko izi nyeshyamba zigenda zibwira abaturage ko zizabakura ku ngoyi ya mituelle de sante zikanashakira akazi abanyarwanda batagafite. RDF kandi ivuga ko hari abanyarwanda bakora n’ aba yita abacengezi.

Perezida Kagame mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo yahaga ipeti abasore n’ inkumi bagera ku 180 yavuze ko ingabo zidatorezwa gushoza urugamba ariko agaragaza ko ingabo z’ u Rwanda ziteguye kurwana n’ uzazishozaho urugamba ndetse zikarumurangirizaho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Gasore liverpool Kuya 8-08-2018

Mwirya mushimishwa nibihuha kd mubamwabuze ibyo muvuga
Urwanda rutazwe namahoro nu bumwe urutuye ntacyo yikanga kuko rurarinzwe ntawaruvogera
mugabanye ibihuha mwitonde.

Paindevie Bevens Kuya 20-07-2018

Mureke dusengere urwanda lmana idukize ibyo bihuha,

egide Kuya 18-07-2018

kwigambase buvuze iki?turimaso abana babanyarwanda,arikonjye muratsetsa cyane ngomurigabye.ariko nkabantu bize ubwomwize iki,ubugome?kugirango mwunguke iki mubwire inyungu wavana mukwica umuntu kandi nawe arirwo utegereje,mwabivuyemo?mugani wababarokore mugakizwa mukamenyako mutava amata,mwigize ibisimba kabone mubamwishyamba ,muvemubugoryi nkubwo muze mube nkabandi mwubake igihugu muvukamo,nahubundi muzapfira murayo mashyamba.

Emile Kuya 18-07-2018

Inkotanyi zitera average kuri Gabiro,ziyitera inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye barayirasa barayemeza. Nahomwe muratwara udushaza n’udushyimbo by’abaturage ngo muzafata igihugu? Muzafashwa nabande se mugihe mwajujubije abasivile kandi aribo bakoresha? Muzakorera abatabashaka se? Umwanzi muhanganye se ni abaturage? Reka mbagire Inama rero niba mushaka ubutegetsi ni mube inshuti n’abaturage kandi Mujye mufatira urugero ku bandi muzi ibyabaye kuba Tuarege muri Mali? Bo bageze Bamako ariko kuko abaturage batigeze babiyumvamo umugi bawusohotsemo nyuma y’amasaha 48,mwe rero mumeze nkabari gushingirira amashu.

Munana olivier Kuya 17-07-2018

Muri ibigwari by’iteka ryose.
Ntacyo muzageraho kuko mufite umugambi mubi.
Erega Imana ifasha abafite umugambi mwiza.
Impamvu FPR Inkotanyi yashyigikiwe n’Imana nuko yari ifite umugambi mwiza wogucungura.

Koki mibare Kuya 17-07-2018

Igitero kigabwa Ku bacivil kiba cyakozwe n’abicanyi,kwigamba ko wagabye igitero Ku bacivil ni ubugoryi nk’ubwabahekuye u Rwanda.Amaraso y’inzirakarengane ateravumuvumo