Ingabo za Amerika ziri muri Somalia zigiye gukurwayo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetse ko hafi ingabo zose z’igihugu cye ziri mu butumwa muri Somalia zikurwayo.

Amerika ifite ingabo zigera kuri 700 muri Somalia aho zifasha iki gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo al-Shabab na Islamic State

Trump kuva yajya ku butegetsi yakunze kunenga ko ingabo z’igihugu cye ziri mu mahanga zidatanga umusaruro ahubwo zitwara amafaranga menshi. Yafashe umwanzuro w’uko zimwe mu ziri muri Somalia zajya mu bindi bihugu by’ibituranyi mu rwego rwo gukemura ibibazo bitandukanye bigaragara ku mipaka yabyo.

Iteka rya Perezida Trump ryo gukura ingabo muri Somalia nubwo zizongera koherezwa mu bindi bihugu, ribusanye n’iry’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Mark Esper, uherutse kwirukanwa mu kwezi gushize wari uhagaze ku cyemezo cy’uko ingabo ziri muri Somalia zagumayo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo muri Amerika rivuga ko guhindura ibirindiro by’ingabo muri Somalia nibura mu ntangiriro za 2021 bidakuyeho politiki ya Amerika.

RIvuga ko iki gihugu kizakomeza kurwanya imitwe yitwaje intwaro ishobora guhungabanya ubusugire bwayo.

Ku rundi ruhande, abasesenguzi bagaragaje ko gukura ingabo muri Somalia bishobora gutera ibibazo mu ihembe rya Afurika rikaba ryaba agace k’abarwanyi.

IBIBAZO BY’INGUTU MU RUBANZA RWA CYUMA HASSAN || MFUNZE BINYURANYIJE N’AMATEGEKO |IBINDI UTAMENYE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo