Close MORE NEWS Idamange agiye kugezwa imbere y’urukiko UMUBAVU.com Umubavu Kuya 2-03-2021 saa 10:38' whatsapp Facebook Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha bine birimo guteza imvururu muri rubanda, kuri uyu wa Kane aragezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruzamuburanisha ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Uyu mugore wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo aremereye yakoreshaga mu biganiro yatangaga kuri Youtube yavugwagaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse gutabwa muri yombi. Agiye kugeza imbere y’urukiko bwa mbere ruzamumenyesha ibyaha aregwa ubundi rumuburanishe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ubwo Ubushinjacyaha buzagaragaza impamvu bumusabira kuburana afunzwe. Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bine ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yakoze ubwo yaajyaga gufatwa agakubita icupa umupoli mu mutwe. Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwashyikirije dosiye ye Ubushinjacyaha kugira ngo bumuregere inkiko. Idamange yatawe muri yombi amaze gutambutsa ibiganiro bisa nk’ibihabanye n’ukuri ndetse bimwe muri byo yanahamagariye abantu kujya gukora imyigaragambyo ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Benshi baramuneze kubera kuvuga ku mukuru w’Igihugu, nka Ingabire Marie Immaculee wavuze ko nta mukuntu ukwiye gukinisha kuvuga nabi Perezida kuko iyo hari “umuhangaye uba uhangaye Abanyarwanda twese twamutoye.” Idamange akimara gutabwa muri yombi, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, biraye mu mihanda ngo basaba ko arekurwa kuko bo bamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Idamange agiye kugezwa imbere y’urukiko UMUBAVU.com Umubavu Kuya 2-03-2021 saa 10:38' whatsapp Facebook Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha bine birimo guteza imvururu muri rubanda, kuri uyu wa Kane aragezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruzamuburanisha ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Uyu mugore wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo aremereye yakoreshaga mu biganiro yatangaga kuri Youtube yavugwagaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse gutabwa muri yombi. Agiye kugeza imbere y’urukiko bwa mbere ruzamumenyesha ibyaha aregwa ubundi rumuburanishe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ubwo Ubushinjacyaha buzagaragaza impamvu bumusabira kuburana afunzwe. Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bine ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yakoze ubwo yaajyaga gufatwa agakubita icupa umupoli mu mutwe. Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwashyikirije dosiye ye Ubushinjacyaha kugira ngo bumuregere inkiko. Idamange yatawe muri yombi amaze gutambutsa ibiganiro bisa nk’ibihabanye n’ukuri ndetse bimwe muri byo yanahamagariye abantu kujya gukora imyigaragambyo ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Benshi baramuneze kubera kuvuga ku mukuru w’Igihugu, nka Ingabire Marie Immaculee wavuze ko nta mukuntu ukwiye gukinisha kuvuga nabi Perezida kuko iyo hari “umuhangaye uba uhangaye Abanyarwanda twese twamutoye.” Idamange akimara gutabwa muri yombi, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, biraye mu mihanda ngo basaba ko arekurwa kuko bo bamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu