Icyo  Kiliziya Gatolika ivuga ku gushyingira abatinganyi

Ibiro by’i Vatican bishinzwe amahame remezo byatangaje ko Kiliziya Gatolika idafite ububasha bwo guha umugisha abashakana bahuje igitsina bazwi nk’abatinganyi.

Abagize akana gashinzwe amahame remezo y’ukwemera(CDF) kagaragaje ko bidashoboka ko ko Imana iha umugisha icyaha ariko yanavuze ko hari ibintu byiza byo mu mibanire y’abatinganyi.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka wa 2020, Papa Francis yavugiye muri filimi mbarankuru ko atekereza ko abatinganyi bakwiye kwemererwa gusezerana imbere y’amategeko.

Muri Kiliziya Gatolika, umugisha utangwa n’umupadiri cyangwa undi wihayimana, bakabikora mu izina rya Kiliziya.

Kuri wa mbere, nibwo Papa Francis yemeje igisubizo cy’akanama CDF, kivuga ko bitagamije kuba uburyo bw’ivangura ridakwiye, ahubwo ko ari uburyo bwibutsa ukuri k’umugenzo wa liturujiya.

Mu gihe gishize, Reuters yanditse ko hari za Paruwasi zirimo izo mu Budage no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye guha umugisha umubano w’abatinganyi nk’uburyo bwo guha ikaze muri Kiliziya abanyagatolika b’abatinganyi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo