Ibyo wamenya kuri Ndahimana Froduard wanze ruswa agahembwa na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwageneye ishimwe umukozi warwo, Ndahimana Froduard, wanze kwakira ruswa ubugira gatanu ndetse akaba aherutse no gutamaza umuturage wo mu Karere ka Nyanza washatse kumuha ruswa.


Yashimiwe mu muhango wabereye mu Karere ka Nyanza uyobowe na Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, wo kwakira indahiro z’abagenzacyaha 79 n’abunganizi babo 11.

Tariki ya 8 Gashyantare 2020 ni bwo umugabo witwa Hakizimana Aloys yafatiwe mu cyuho agerageza guha ruswa y’ibihumbi 40 umukozi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, witwa Ndahimana Froduard.

Byabereye mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza i saa munani z’amanywa nk’uko Polisi yabitangaje.

Icyo guhe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko Hakizimana utuye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rugangazi yagerageje guha ruswa umukozi wa RIB witwa Ndahimana Frodouard, ahita afatirwa mu cyuho.

Hakizimana Aloys yashatse gutanga ayo mafaranga mu rwego rwo gufunguza uwitwa Tuyisenge Pascal ufunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

RIB yageneye ishimwe Ndahimana Froduard nk’umukozi mwiza w’intangarugero nk’uko Umunyamabanga Mukuru wungirije w’uru rwego, Kalihangabo Isabelle, abisobanura.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yashimiye Ndahimana Froduard avuga ko ahesheje ishema u Rwanda amusaba gukomeza kuba inyangamugayo muri byose.

Kugeza ubu imibare itangwa na RIB yerekana ko Abagenzacyaha 13 ari bo bamaze kugeragezwa gushorwa muri ruswa bakabyanga; naho kuva uru rwego rwajyaho mu myaka hafi ibiri rumaze hari abagenzacyaha 19 barwo bari gukurikiranwa n’ubutabera kubera ko bakekwaho icyaha cyo kurya ruswa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo