Close MORE NEWS Ibimenyetso byo kweguza Trump byabaye byinshi cyane UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-12-2019 saa 12:42' whatsapp Facebook Icyegeranyo ku bimenyetso bijyanye no kweguza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kubera imyitwarire mibi ku butegetsi kiravuga ko cyasanze ari ’byinshi cyane’, nkuko bitangazwa n’abagize akanama kayoboye iperereza rigamije kumweguza. Icyegeranyo cy’ako kanama kivuga ko Perezida Trump yashyize inyungu ze bwite za Politiki hejuru y’inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu. Kivuga ko ibyo yabikoze agerageza gusaba kwivanga kw’amahanga asaba Ukraine kumufasha ngo azongere gutorwa mu matora yo mu mwaka utaha wa 2020. Icyo cyegeranyo cy’amapaji 300 cyatangajwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri kigamije gutanga ishingiro ryo guheraho mu gukura Bwana Trump ku butegetsi. Kivuga ko cyatahuye ibikorwa byamaze amezi bya Perezida Trump byo gukoresha ububasha ahabwa n’umwanya arimo mu gusaba kwivanga kw’amahanga ku ruhande rwe mu matora yo mu 2020. Bwana Trump ahakana avuga ko nta kibi yakoze, ndetse yavuze ko iryo perereza rigamije gusa kumwibasira. Mbere yuko imbanzirizamushinga yacyo itangazwa, Perezida Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, yamaganye iryo perereza riyobowe n’abo mu ishyaka ry’Abademokarate. Yavuze ko rigaragaza kudakunda igihugu na busa. Nyuma y’itangazwa ry’icyo cyegeranyo, Stephanie Grisham, umunyamabanga w’Ibiro bya Perezida wa Amerika bya White House, yavuze ko Abademokarate bananiwe kugaragaza na busa ikimenyetso na kimwe cyo gukora nabi [kwa Trump]. Madamu Grisham yongeyeho ko icyo cyegeranyo nta kindi kigaragaza kitari ukumanjirwa kwabo [abagikoze]. Ubu iki cyegeranyo kigiye mu kanama k’ubucamanza ko mu nteko. Aka kanama karatangira kugisuzuma kuri uyu wa Gatatu ndetse gasuzume ibirego byo kweguza ku mugaragaro Bwana Trump. Umukuru w’akanama k’ubutasi ko mu nteko, Adam Schiff (ibumoso) na Nancy Pelosi (iburyo), umukuru w’inteko, bari mu bashaka ko Perezida Trump yeguzwa Donald Trump yamagana iperereza ryo kumweguza avuga ko ari uburyo gusa bwo kumwibasira Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru FDLR yirukanwe ku butaka bwa RDC itegekwa gutaha i Rwanda imyidagaduro Umunyamakuru Byansi yasomye umukunzi we abantu barumirwa ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo imyidagaduro Depite Frank Habineza yasengeye Byansi isengesho rikomeye ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Umukozi w’Inteko ushinjwa gufata ku ngufu impunzi y’umurundikazi yahagaritswe ku kazi amakuru Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama imyidagaduro Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto amakuru Umugore yamaze iminsi 12 yaraheze mu mugezi amakuru Museveni yahishuye ko mu minsi iza Uganda yose iraba igenzurwa na Cameras NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Ibimenyetso byo kweguza Trump byabaye byinshi cyane UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-12-2019 saa 12:42' whatsapp Facebook Icyegeranyo ku bimenyetso bijyanye no kweguza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kubera imyitwarire mibi ku butegetsi kiravuga ko cyasanze ari ’byinshi cyane’, nkuko bitangazwa n’abagize akanama kayoboye iperereza rigamije kumweguza. Icyegeranyo cy’ako kanama kivuga ko Perezida Trump yashyize inyungu ze bwite za Politiki hejuru y’inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu. Kivuga ko ibyo yabikoze agerageza gusaba kwivanga kw’amahanga asaba Ukraine kumufasha ngo azongere gutorwa mu matora yo mu mwaka utaha wa 2020. Icyo cyegeranyo cy’amapaji 300 cyatangajwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri kigamije gutanga ishingiro ryo guheraho mu gukura Bwana Trump ku butegetsi. Kivuga ko cyatahuye ibikorwa byamaze amezi bya Perezida Trump byo gukoresha ububasha ahabwa n’umwanya arimo mu gusaba kwivanga kw’amahanga ku ruhande rwe mu matora yo mu 2020. Bwana Trump ahakana avuga ko nta kibi yakoze, ndetse yavuze ko iryo perereza rigamije gusa kumwibasira. Mbere yuko imbanzirizamushinga yacyo itangazwa, Perezida Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, yamaganye iryo perereza riyobowe n’abo mu ishyaka ry’Abademokarate. Yavuze ko rigaragaza kudakunda igihugu na busa. Nyuma y’itangazwa ry’icyo cyegeranyo, Stephanie Grisham, umunyamabanga w’Ibiro bya Perezida wa Amerika bya White House, yavuze ko Abademokarate bananiwe kugaragaza na busa ikimenyetso na kimwe cyo gukora nabi [kwa Trump]. Madamu Grisham yongeyeho ko icyo cyegeranyo nta kindi kigaragaza kitari ukumanjirwa kwabo [abagikoze]. Ubu iki cyegeranyo kigiye mu kanama k’ubucamanza ko mu nteko. Aka kanama karatangira kugisuzuma kuri uyu wa Gatatu ndetse gasuzume ibirego byo kweguza ku mugaragaro Bwana Trump. Umukuru w’akanama k’ubutasi ko mu nteko, Adam Schiff (ibumoso) na Nancy Pelosi (iburyo), umukuru w’inteko, bari mu bashaka ko Perezida Trump yeguzwa Donald Trump yamagana iperereza ryo kumweguza avuga ko ari uburyo gusa bwo kumwibasira Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru FDLR yirukanwe ku butaka bwa RDC itegekwa gutaha i Rwanda imyidagaduro Umunyamakuru Byansi yasomye umukunzi we abantu barumirwa ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo imyidagaduro Depite Frank Habineza yasengeye Byansi isengesho rikomeye ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Umukozi w’Inteko ushinjwa gufata ku ngufu impunzi y’umurundikazi yahagaritswe ku kazi amakuru Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama imyidagaduro Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto amakuru Umugore yamaze iminsi 12 yaraheze mu mugezi amakuru Museveni yahishuye ko mu minsi iza Uganda yose iraba igenzurwa na Cameras NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo