Ibihugu biri kwerekeza ahatari ho mu kurwanya COVID-19-OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko icyorezo cya Coronavirus kizaba "kibi cyane kurushaho" za leta zo ku isi nizinanirwa kugira icyo zikora gihamye kurushaho.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, uyobora OMS, yavuze ko "ibihugu byinshi cyane biri kwerekeza mu cyerekezo kitari cyo".

Yongeyeho ko umubare w’abanduye Coronavirus uri kwiyongera mu bice by’isi aho ingamba zagaragaye ko ziyirwanya zitari gukurikizwa.

Umugabane w’Amerika ubu ni wo zingiro ry’iki cyorezo. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyongereyemo ubwandu, mu gihe hakomeje ubushyamirane hagati y’impuguke mu buvuzi na Perezida Donald Trump.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyashegeshwe bikomeye n’iki cyorezo, aho abarenga miliyoni 3,3 bamaze kuyandura.

Muri abo, abarenga 135,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Ni iki nyirizina OMS yatangaje?

Mu kiganiro ejo ku wa Mbere yakoreye ku cyicaro cya OMS i Genève mu Busuwisi, Dr Tedros yavuze ko "ubutumwa bw’uruvange butangwa n’abategetsi" buri gukoma mu nkokora icyizere rubanda yakagiriye inzego z’ubuvuzi mu kugerageza guhagarika iki cyorezo.

Yagize ati "Iyi virusi iracyari umwanzi nimero ya mbere ku muntu, ariko ibikorwa bya leta nyinshi n’abantu ntabwo bigaragaza ibi".

Dr Tedros yavuze ko ingamba nko guhana intera, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa aho bikwiye, zigomba kwitabwaho bikomeye.

Yaburiye ko "nta gusubira mu bihe bya kera twari tumenyereye bizabaho mu gihe cya vuba aha".

Ati "Niba iby’ingenzi bidakurikijwe, hari uburyo bumwe gusa iki cyorezo kizitwara. Kizagenda kiba kibi cyane kurushaho".

Dr Mike Ryan, ukuriye ubuvuzi bwihutirwa muri OMS, yavuze ko koroshya zimwe mu ngamba za ’guma mu rugo’ ku mugabane w’Amerika no gufungura ahantu hamwe na hamwe byatumye "ubwandu bwiyongera cyane".

Amerika y’amajyepfo yemeje ko abantu barenga 145,000 bamaze kwicwa na coronavirus muri icyo gice, nubwo umubare nyawo byemezwa ko uri hejuru kurushaho kubera ko nta bikoresho bihagije byo kuyipima bihari.

Kimwe cya Kabiri cy’izo mpfu zabonetse muri Brazil, aho Perezida Jair Bolsonaro yanze ko hakurikizwa ingamba zikaze zo kurwanya ubwandu bw’iyo virusi.

Dr Ryan yavuze ko gufunga ahantu hanini byagira ingaruka zikomeye ku bukungu, ariko avuga ko ingamba za ’guma mu rugo’ mu bice bimwe na bimwe zishobora gucyenerwa mu kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu.

Yasabye za leta gushyiraho ingamba zumvikana neza kandi "zihamye", yongeraho ati: "Abaturage bagomba gusobanukirwa, kandi bigomba kuborohera ko bazikurikiza".

Iby’urukingo cyangwa ubudahangarwa bimeze gute?

Dr Ryan yagize ati "Dukwiye kumenya kubana n’iyi virusi". Yaburiye ko kwizera ko iyi virusi izacika cyangwa se urukingo rukaboneka mu mezi ari imbere "nta gushyira mu gaciro kurimo".

Yavuze ko bitaramenyekana niba gukira Coronavirus biha ubudahangarwa umubiri w’uwayirwaye kuburyo atakongera kuyirwara.

Yavuze ko bitanazwi igihe bwamara, biramutse bibaye impamo ko koko agira ubwo budahangarwa.

Bitandukanye n’icyo kiganiro cya OMS, ubushakashatsi bwatangajwe ejo ku wa mbere na Kaminuza ya King’s College London yo mu Bwongereza bwavuze ko ubudahangarwa kuri iyo virusi bushobora kuba ari ubw’igihe kigufi.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bo kuri iyo Kaminuza bagenzuye abantu 96, bashaka gusobanukirwa uburyo umubiri urwanya iyo virusi ukora ubwirinzi (antibodies).

Abo bahanga muri siyansi bize no ku gihe ubwo bwirinzi bumara mu mubiri nyuma y’ibyumweru n’amezi bikurikira gukira Coronavirus.

Ariko, nubwo hafi y’abo bose 96 bakoreweho ubushakashatsi bagaragaje ubwirinzi mu mubiri bushobora guhangana no gutsinda Coronavirus, ikigero cyabwo cyagiye kigabanuka mu mezi atatu y’ubwo bushakashatsi.

Muri icyo kiganiro cya OMS cy’ejo ku wa mbere, impuguke mu buvuzi zanavuze ko hari gihamya yuko abana bafite munsi y’imyaka 10 bakorwaho byoroheje na Covid-19.

Izo mpuguke zavuze ko abana bafite hejuru y’imyaka 10 y’amavuko bo bakorwaho byoroheje ku kigero kimwe n’urubyiruko rutangiye kugera mu kigero cy’ubukure.

Ariko se, ni ku kihe kigero abana bashobora kwanduza iyo virusi bigaragara ko ibakoraho ku kigero kiri hasi? Ibi byo ntibiramenyekana.


OMS/WHO iburira ko kwitega ko urukingo rwa Coronavirus ruzaboneka vuba aha "nta gushyira mu gaciro kurimo"

’Sankara’ yavuze ko FLN yafashijwe na Perezida wa Zambia, abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa, abakekwaho kwica umwana bafashwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo