Hateguwe ibirori abagabo bazitabira bakakirizwa abakobwa n’inzoga

Ku mapawundi ibihumbi bitanu (asaga miliyoni eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda), umugabo umwe azabasha kumara iminsi ine akorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babiri yihitiyemo mu birori bizatangira tariki 14 Ukuboza 2018.

Ibi birori bizwi nka ‘Sex Island Party’ biteguwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko umwaka ushize bihagaritswe n’ubuyobozi bwa Colombia byabereyemo bitewe n’abaturage benshi bagaragaje ko batabishyigikiye.

Umugabo uzabyitabira azahabwa abagore babiri bo gukorana imibonano mpuzabitsina iminsi ine, bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, bahabwe inzoga, ibiryo, udukingirizo n’ibindi byose bazakenera nkuko sosiyete ibitegura Good Girls Co yabitangaje.

Ivuga ko iki gikorwa bavuga ko abakobwa babo bapimwe kandi nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bafite. Hari kandi itegeko rikomeye ryo gukoresha agakingirizo kandi tuzatangwa.

Kuri iyi nshuro banakoresheje ubutumwa bwamamaza aho bahamagarira abagabo kugura amatike ku bwinshi dore ko abagabo 30 ba mbere ari bo bazemererwa.

Umwaka ushize bihagarikwa, hari abaturage bagaragaje ko abakobwa babyitabira bacuruzwa bityo ko hanakurikiranwa niba hadakorerwamo ibyaha.

Ababitegura bongeye gushimangira ko nta curuzwa ry’abantu ririmo kuko abakobwa bose babyitabira ku bushake bwabo kandi barengeje imyaka 18.

Ikinyamakuru Mirror cyanditse ko hatigeze hatangazwa ikirwa ibyo birori bizaberamo icyakora hashize iminsi hahwihwiswa muri Colombia cyangwa mu birwa bya Caraïbes.

Abazaba bemejwe kandi bamaze kugura amatike, bazohererezwa ubutumwa bubamenyesha aho ibirori bizabera.

Abakobwa 60 nibo batoranyirijwe gushimisha abagabo bazaba bitabiriye ibyo birori.

Nubwo umwaka ushize Colombia yabihagaritse, abategura ibyo birori bemeza ko byabereye ahantu hihishe.

JPEG - 199.2 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kiki Kuya 11-10-2018

ibibivunamuheto rero nibyo bizatuma imana yongera kurimbura isi kandi uwomugambi ntawo.yarifite tuzazira ibibikenya