Hahishuwe ibaruwa ya Kim Jon-Un ihamya ko atapfuye

Mu gihe hashize igihe hari ibihuha bivuga ko umutegetsi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jon-Un yaba yarapfuye cyangwa arembye cyane, iki gihugu cyashyize hanze ibaruwa kivuga ko yanditswe nka gihamya y’uko yaba agihumeka.

Ejo ku wa Mbere, nibwo Leta ya Koreya ya Ruguru yasohoye iyi baruwa ivuga ko yanditswe na Kim nk’ikimenyetso cy’uko agihumeka.

Nk’uko byatangajwe na CNN, iyo baruwa yanditswe ku wa 27 Mata 2020. Mu bikubiye muri iyo baruwa, harimo gushimira umuyobozi wa Afurika y’ Epfo ku Munsi w’ Ubwigenge wizihijwe ku wa Mbere muri iki gihugu.

Iyi baruwa yandikiwe Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa amubwira ko yizeye ko umubano wabo uzakomeza kuba mwiza.

The New York Post yo yatangaje ko ikinyamakuru cya leta cyashyize hanze ibaruwa yandikiwe abakozi bakora mu bukerarugendo mu gace ka Wonsan ibashimira akazi gakomeye bakora.

Ikinyamakuru Rodong Sinmun cyatangaje kiti “Umuyobozi w’Ikirenga Kim Jong Un yoherereje ishimwe rye ku bakozi bitanze bubaka agace k’ ubukerarugendo ka Wonsan-Kalma.”

Mu gihe Koreya y’Epfo yatangazaga ko Kim ameze neza, ibihuha byatangiye gukwirakwira ko yaba atakiriho kuva kuwa 21 Mata. Yabuze mu isabukuru ya sekuru Kim Il Sung. Ikirori ngarukamwaka gikomeye mu gihugu.

Ibihuha byavugaga ko yarembejwe no kubagwa umutima cyangwa misile yageragezaga aramukomerekeje. Abandi bakanavuga ko yaba yaranduye Covid-19.

Nubwo iki gihugu kivuga ko iki cyorezo kitaragerayo, hari amakuru avuga ko icyatumye abura mu isabukuru ya sekuru ari uko yaba yaramaze kwandura.

Hari andi makuru na yo avuga ko Kim yaba ari mu gace ka Wonsan aho yishyize mu kato kubera gutinya kwandura COVID-19.

Perezida Donald Trump yavuze ko yizeye ko amakuru avugwa ko Kim atameze neza ari ibihuha. Trump kandi mu minsi ishize yatangaje ko yakiriye ibaruwa ivuye kwa Kim, nubwo Koreya ya Ruguru yahise ihakana ayo makuru inihanangiriza Trump kudakoresha umubano wabo mu nyungu ze za politiki.

Abandi bayobozi mu nzego z’ubutasi za America bavuga ko amakuru y’uko Kim yaba yarabazwe ari yo, ariko kumenya amakuru yimbitse ku buzima bwe akaba ari ikintu kitoroshye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo