Ethiopia: Hari kwigwa ku itegeko rizasiga benshi mu bakobwa bicuruza ’indaya’ babisezereye

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia bwatangije umushinga w’itegeko rikumira abakobwa bigurisha mu mujyi wa Adis Abeba bityo mu gihe ryaba ryemejwe bikaba bishobora gusiga bamwe mu bakora uyu mwuga bawusezereye.

Iri tegeko riteganya ko umuntu wese uzakora uburaya azajya acibwa amafanga yewe n’igifungo kitatangajwe uko kingana , gusa si abakora uburaya gusa ni hamwe n’abasabiriza iri tegeko rirabareba ngo bakure amaboko mu mifuka bakore imirimo ihari.

Uburaya no gusabiriza babifashe kimwe, Ibigabiro biheruka guhuriza hamwe inzego zitandukanye zirimo Sosiyete Sivile n’izindi ku wa 12 Kanama, basuzumiye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga nk’uko ikinyamakuru New Business Ethiopia yabitangaje.

Iri tegeko riteganya ko gusabiriza n’uburaya bikorerwa ku mihanda yo muri uwo murwa mukuru bifatwa nk’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Mu minsi ishize ubu buyobozi bwashyizeho ikigega kigamije guhindura imibereho y’abantu babarirwa mu bihumbi b’inzererezi mu mihanda ya Addis Abeba.

Uburaya ni kimwe mu byugarije Isi yose, imibare igaragara ni uko buri gihugu haba havugwamo abakobwa bigurisha ku kigero runaka.

Imibare igaragaza ko habarurwa abasaga ibihumbi 50 biganjemo abana bari munsi y’imyaka 18 barimo abakora uburaya, abasabiriza n’izindi nzerereza muri uwo mujyi. Byagaragaye ko 92% baturuka mu bindi bice bitari ibya Addis Abeba.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo