Ese koko hari imanza Abavoka bo mu Rwanda baba batinya kuburana?

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017, abayobozi b’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda baganira n’itangazamakuru, basobanuye byinshi bagezeho mu mikorere yabo nyuma y’imyaka 20 yose bamaze bakorera mu gihugu. Aba bayobozi kandi banasobanuye ku kibazo usanga abantu bavuga ko hari imanza zimwe na zimwe batinya kubura.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien abajijwe n’umunyamakuru ikibazo usanga abantu batavugaho rumwe bavuga ko hari imanza zimwe na zimwe mu gihugu batinya kuburana, Me Julien yavuze ko iki kibazo ntacyo bari bahura nacyo mu rugaga rwabo agendeye ko nta muntu wabuze umwunganira mu mategeko akiburanira ubwe.
Yagize ati “icyo kibazo ntiturahura nacyo kandi nta muntu wari wabura umwunganira mu mategeko cyane ko dufite Abavoka bagera kuri 200 bose mu rugaga rwacu. Mu gihe iki kibazo cyaba kigize aho kigaragara tukabimenyeshwa twahita tubikurikirana mu buryo bwihuse.”

Me Julien yavuze ko iki kibazo kigeze kuvugwa gusa mu gihe ishyaka rya Green Party ryashakaga kuburana mu rukiko rw’ikirenga kandi nabo bari bafite umwunganizi mu mategeko. Yongeyeho ko byaba no ku manza zerekeranye na Jenoside zose zifite abunganizi bishyurirwa ndetse ko atari urugaga rutoranya abagomba kunganira abo bantu kuko bo icyo bakora ari ugutanga urutonde rw’Abavoka bafite bashobora kuburana izo manza (guhera ku mwavoka ufite ubunararibonye bw’imyaka 10 akora uyu mwuga) nyuma bakitoranyiriza.

Abajijwwe ku kijyanye n’abantu bumva ko byanze bikunze Avoka ari we wakagombye gutsina urubanza, Me Julien yakomeje avuga ko, iyi myumvire igomba guhinduka ku muntu wese cyane ko Avoka atari we ufata umwanzuro mu rukiko ko ahubwo ashyikirizwa ibimenyetso bityo akabasha kunganira umukiriya we.

Me Julien yagize ati “Avoka si we ufata icyemezo cya nyuma, Avoka ni umwunganizi mu mategeko. Umucamanza nawe asuzumana ubushishozi ibimenyetso yahawe ndetse akanareba icyo amategeko ateganya bityo hagafatwa umwanzuro. Birasaba kwigisha abaturage birushijeho bamenyeshwa ko ubutabera bashaka budatangirwa gusa mu nkiko kandi ko no mu gihe bibaye ngombwa ko bitabaza inkiko, bakamenya ko umwunganizi atari we ufata icyemezo cya nyuma.”.

Me Julien yatanze urugero avuga ko nko mu gihe umuntu afite ikibazo cy’ubutaka avuga ko ari ubwe, ashobora kugaragariza ibimenyetso bifatika urwego rushinzwe ubutaka rumwegereye bityo ikibazo cye kigakemuka bidasabye kujya mu nkiko.
Yagize ati “urukiko ni inzira ya nyuma yo kugira ngo ikibazo gikemuke. N’umwavoka si we ufata icyemezo mu rubanza ahubwo afasha umucamanza kugaragaza ubutabera cyangwa kugaragaza icyo amategeko ateganya kugira ngo umugana abone ubwo butabera hafashwe icyemezo kigendeye ku cyo amategeko ateganya. Umwunganizi abwira nyir’urubanza icyo amategeko ateganya n’uburyo yatsinda urwo rubanza mu gihe abona koko akarengane uwo yunganira yagize n’ibimenyetso bifatika. Avoka asaba ibyo bimenyetso akabyegeranya akanabivuga mu buryo umucamanza abisobanukirwa”.

Aba bayobozi b’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda babajijwe niba mu myaka 20 bamaze bakora umwuga wabo hari imbogamizi bahuye nazo, Me Julien yavuze ko ku ikubitiro imbogamizi ya mbere kwari ukubanza kubaka urugaga. Imbogamizi ya kabiri kwari ukugira umubare w’Abavoka bafite ubumenyi buhagije (bafite Diplome mu mategeko kuko mbere hari abatarazigiraga) mu ntara zose z’igihugu.

Me Julien yavuze ko urugaga rwatangiye rufite gusa Abavoka 37 bujuje ibyangombwa mu gihe abandi batari bafite Diplome mu mategeko bahawe igihe cy’imyaka 5 yo kuba bamaze kuzuza ibisabwa. Nyuma y’izi mbogamizi zose, Me Julien avuga ko kuri ubu aho urugaga rugeze ari heza.

Kuri ubu urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rumaze imyaka 20 rukora ubwunganizi mu mategeko kuva mu mwaka wa 1997 kugeza 2017. Rugizwe kandi n’Abavoka bagera kuri 200 kandi bakomeje kugenda bakira n’abandi banyamuryango bashya bujuje ibisabwa byose.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo