Canada bamerewe nabi ,inkongi n’Ubushyuhe biraca ibintu

Nyuma y’icyumweru cy’ubushyuhe butigeze bubaho mu mateka ya Canada, aho bwageze kuri dogere Celsius 49 mu gace ka Lytton kari gasanzwe kagira dogere 30 mu bihe by’impeshyi, kuri ubu iki gihugu cyibasiwe n’umuriro udasanzwe watewe n’umurabyo w’inkuba.

Kuri ubu inkongi z’umuriro 136 ziri gutwika mu bice bitandukanye bya Canada, aho Leta yatangaje ko igiye kohereza indege za gisirikari mu kurwana n’izi nkongi yasenye hafi agace kose ka Lytton, ndetse n’ibindi bice bitandukanye byagizweho ingaruka i Vancouver, aho abaturage benshi basabwe guhunga.

Ibipimo by’ubushyuhe muri Canada birimo kugabanuka ariko mu minsi ishize byari byarazamutseho hagati ya 20% na 50%, ari nayo mpamvu Leta yashyizeho ibyumba byo gukonjesha abantu badafite imashini zibikora mu ngo n’imodoka zabo.

Izi nkongi z’umuriro zatewe n’imirabyo y’inkuba irenga 12 000 yakubise mu bihe bitandukanye muri icyo gihugu, gusa abahanga mu by’imihindagurikire y’ikirere bavuze ko batakwemeza niba ubu bushyuhe n’izi nkongi zabukurikiye bifitanye isano n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abantu barenga 700 biganjemo abageze mu za bukuru bibana, bamaze kwitaba Imana muri Canada bikekwa ko byagizwemo uruhare n’ubu bushyuhe budasanzwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo