Burundi:Rurageretse hagati ya   Minisitiri na  Sheikh Ndikumana

I Bujumbura, rurageretse hagati ya Minisitiri Ndirakobuca Gervais uzwi nka Ndakugarika na Sheikh Rashid Ndikumana wo ku Musigiti wa Madina mu Buterere wasabye uyu mu Minisitiri gusaba Allah imbabazi no kwegura kuri uyu mwanya mu maguru mashya.

Ni nyuma yaho Minisitiri w’intwaro yo hagati n’umutekano, Gervais Ndirakobuca avuze ko aba Islam mu Burundi bakwiriye kugabanya induru bavuza bahamagara abayoboke kuza gusenga mu gatondo bizwi nka ‘Azana’.

Iri hangana ryatumye Minisitiri Ndirakobuca atanga itegeko ryo gufunga Sheikh Rashid Ndikumana , ni mu gihe aba Slam bo mu Buterere bariye karungu basaba ko yafungurwa vuba na bwangu.

Iri jambo rikarishye Minisitiri Ndakugarika yarivugiye mu nama aherutse gukoresha abayoboye amadini n’abayobozi b’Intara.

Abo banyamadini, Ndirakobuca yabasabye kugabanya induru y’ingoma ngo zibuza amahoro abaturage, ageze ku ba Islam asya atanzitse.

Ndirakobuca yagize ati ” Sinibaza ko ziriya mikoro muvugiraho saa cyenda z’ijoro,ariho abantu babumva,umuntu azi ko agomba kuzinduka gusenga..arizindura nta muntu umubyura,wagira ngo ni agahato umubyuye ku ngufu,ngo bavuze ngo reka ngende,kurinda kubyura abandi bitareba biragoye,uhita usanga harimo kurenga ku burenganzira bw’abandi,ubwacu bugera aha,ubw’abandi bukagera aha,uhita usanga umaze kwinjira mu bw’abandi,usanga ari ingorane”

Iri jambo rya Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika ryabyuye umujinya w’umuranduranzuzi wa Sheikh Rashid Ndikumana, maze mu nyigisho yatanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 kamena 2021 mu gatondo, abwira Minisitiri Ndirakobuca ko ‘Azana’ yahozeho mbere y’uko Ndirakobuca avuka,amusaba gusaba imbabazi mbere y’uko ‘Allah’ amufatira ibihano.

Ati ” Njyewe ndagira ngo nkusubize,.. wowe (Ndirakobuca) utaravuka,umuhamagaro w’aba Islam wari uhari…”

Sheikh Rashid Ndikumana yavuze ko Minisitiri Ndirakobuca nadasaba imbabazi mu minsi irindwi agomba guhura n’ukuboko kwa Allah.

Sheikh Ndikumana ati ” Mu minsi irindwi n’udakora ibyo,aha mfashe igitabo cya Allah, idini ry’aba Islam s’idini ryo gukiniraho “

Muri izo nyigisho Sheikh Rashid Ndikumana, yahamagariye Minisitiri Ndirakobuca kwisabira kubwe umukuru w’Igihugu kuva ku kazi k’ubuminisitiri.

Akimara kuvuga ayo magambo yo guha gasopo Minisitiri Ndirakobuca, Sheikh Rashid Ndikumana yahise atabwa muri yombi nk’uko BBC ibitangaza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo