Burkina Faso: Abantu 14 barimo na Pasiteri biciwe mu rusengero

Abantu 14 bishwe ubwo abagabo bitwaje imbunda barasaga mu rusengero muri Burkina Faso.

Abapfuye bari mu masengesho mu rusengero rw’ahitwa Hantoukoura, mu Burasirazuba bw’igihugu, ejo ku cyumweru.

Ntabwo bizwi abagabye icyo gitero kandi icyabibateye na cyo ntikiramenyekana.

Abantu babarirwa muri za magana bamaze kwicwa muri icyo gihugu mu myaka micye ishize, ahanini bishwe n’imitwe igendera ku mahame akaze y’idini ya Kisilamu.

Ibi biteza ubushyamirane bushingiye ku moko n’imyimerere y’idini, cyane cyane ku mupaka gihana na Mali.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri ako karere kabereyemo igitero rivuga ko abantu benshi bakomeretse.

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko abantu bitwaje intwaro bagabye icyo gitero bica abaje gusenga barimo Pasiteri n’abana.

Undi mu bavuganye na AFP yavuze ko abagabye icyo gitero bahise bahunga bari kuri za moto.

Mu kwezi kwa cumi, abantu 15 barishwe naho abandi babiri barakomereka bikomeye ubwo hagabwaga igitero ku musigiti.

Kuva mu mwaka wa 2015, ibitero by’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu byariyongereye, bituma amashuri abarirwa mu bihumbi afunga imiryango.

Umutekano mucye wageze no hakurwa y’umupaka mu gihugu gituranyi cya Mali aho intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Kisilamu mu 2012 zigaruriye amajyaruguru y’igihugu.

Nyuma zaje gutsinsurwa ku bufatanye n’ingaho z’u Bufaransa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo