Bugesera: Abakinnyi b’ikinamico umurage basusurukije abaturage

Abakinnyi b’ikinamico umurage ,kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018 basuye abaturage bo mu murenge wa Gashora ,akarere ka Bugesera babasurutsa banabaha ubutumwa butandukanye bubakangurira kwirinda Sida na Maraliya no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana .

Uku gusura aba baturage byari mu rwego rwo gutangaiza kumugaragaro ikinamico "Umurage "igice cya 3.

Dr. Rutagengwa William, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Nyamata, wari uhagarariye Minisitiri w’ubuzima, yavuze ko yishimiye ubutumwa bukubiye mu ikinamico "Umurage" kuko, hakubiyemo ubutumwa bwose, bujyanye no kwita ku buzima bw’umuturage uhereye ku mwana kugera ku muntu mukuru.

Yavuze ko ikinamico ari inzira nziza izafasha abatuye Mwendo na Bugesera muri rusange kurwanya inda zitateguwe cyane cyane iziterwa abangavu ,no kwigisha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu batuye Bugesera.

Ati”ndishimye cyane kandi n’abaturage b’umurenge wa Gashora bishimiye ubutumwa bukubiye muri iyi kinamico. iyi kinamico harimo kwigisha gukoresha agakingirizo kwigisha kwita ku buzima bw’umubyeyi ndetse n’ubw’umwana, ubutumwa bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no guharanira ko tugira imirire myiza.”

Umuyobozi w’umuryango "SFH/Rwanda" uharanira guteza imbere ubuzima Gihana Manasseh Wandera yavuze ko yishimiye uburyo Ikinamico Umurage yubatesmo kuko ngo hakubiyemo inyigisho nziza zigisha abatuirage kugira umuryango ubereye u Rwanda.

Ati”Ndishimye cyane, mu by’ukuri aba bakinnyi b’iyi kinamico umurage, bigishije byinshi, kuko muri uyu mukino badukiniye twabonyemo umubyeyi utanga urugero rubi agahohotera umwana yareraga, ndetse n’abahohotera abana. Nifuzaga ko nk’umuryango SFH/Rwanda tuzakomeza guhashya imico mibi yo gukandamiza abana twita k’ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi. Ikinamico umurage irimo inyungu nyinshi cyane cyane ko ukurikije aho bageze bafasha umuryango nyarwanda kwihutisha imyumvire. Turashishikariza abantu kuzumva ubutumwa batanga. ”

Umuyobozi w’umuryango Umurage Communication for Development ari nawo utegura ikinamico "Umurage" KWIZERA Jean Bosco ,yatangaje ko uburyo ikinamico umurage ikinwamo n’ubutumwa butangirwamo bugera kuri benshi aho ngo byiobura abagera kur Miliyoni imwe buri cyiumweru bumva ikinamico Umurage

” Ikinamico umurage ikinwe mu buryo butuma abayumva banogerwa mu matwi maze bakumva ubutumwa neza. ni ikinamico ikorwa hashingiwe ku bushakashatsi bivuga ko bituma hakoreshwa inzira yubaka amarangamutima y’umuntu bityo akabasha guhinduka kubera uwo yisanishije nawe.”

Igice cya 3 cy’ikinamico umurage kizibanda ku kwigisha abaturage kwirinda no guhangana n’agakoko gatera SIDA, Kwita ku buzima bw’umubyeyi mbere na nyuma y’ivuka ry’umwana, kuboneza urubyaro n’ibiganiro hagati y’abashakanye,Kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina, Kwigisha ubuzima bw’imyororkere ku rubyiruko, Guharanira uburenganzira bw’umwana no kwirinda Malariya.”

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo