Close MORE NEWS Bobi Wine yarezwe kubuza amahoro Perezida Museveni UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-08-2019 saa 13:03' whatsapp Facebook Bobi Wine, umudepite akaba n’umunyamuziki muri Uganda, yarezwe kugambirira kubuza amahoro, guhangayikisha cyangwa gusuzuguza Perezida Yoweri Museveni. Iki kirego gishya kije kiyongera ku cyari gisanzwe cy’ubugambanyi. Mu kivugwa ko cyabaye kigatuma aza no kugera ubwo atabwa muri yombi, Wine na bagenzi be bashinjwa gutera amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zirimo n’iyari itwaye Perezida Museveni. Icyo gihe hari muri ’mitingi’ yabereye mu mujyi wa Arua mu majyaruguru y’igihugu mu mwaka ushize wa 2018. Akaramuka ahamwe n’icyaha, Wine w’imyaka 37 y’amavuko - ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi - ashobora gufungwa igihe cy’ubuzima bwe busigaye cyose. Wine avuga ko we na bagenzi be benshi bakorewe iyicarubozo muri gereza - ibyo abategetsi bahakana. Asanzwe ari gukurikiranwa mu rundi rukiko ku birego byo gutegura imyigaragambyo yo kwamagana itegeko rishyiraho umusoro ku guhererekanya amafaranga kuri telefone zigendanwa ndetse n’ujyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga, hari mu mwaka wa 2018. Uyu mudepite wahindutse ijwi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Perezida Museveni amazeho imyaka 33, aherutse gutangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021. Bobi Wine aherutse kuvuga ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021 @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Bobi Wine yarezwe kubuza amahoro Perezida Museveni UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-08-2019 saa 13:03' whatsapp Facebook Bobi Wine, umudepite akaba n’umunyamuziki muri Uganda, yarezwe kugambirira kubuza amahoro, guhangayikisha cyangwa gusuzuguza Perezida Yoweri Museveni. Iki kirego gishya kije kiyongera ku cyari gisanzwe cy’ubugambanyi. Mu kivugwa ko cyabaye kigatuma aza no kugera ubwo atabwa muri yombi, Wine na bagenzi be bashinjwa gutera amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zirimo n’iyari itwaye Perezida Museveni. Icyo gihe hari muri ’mitingi’ yabereye mu mujyi wa Arua mu majyaruguru y’igihugu mu mwaka ushize wa 2018. Akaramuka ahamwe n’icyaha, Wine w’imyaka 37 y’amavuko - ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi - ashobora gufungwa igihe cy’ubuzima bwe busigaye cyose. Wine avuga ko we na bagenzi be benshi bakorewe iyicarubozo muri gereza - ibyo abategetsi bahakana. Asanzwe ari gukurikiranwa mu rundi rukiko ku birego byo gutegura imyigaragambyo yo kwamagana itegeko rishyiraho umusoro ku guhererekanya amafaranga kuri telefone zigendanwa ndetse n’ujyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga, hari mu mwaka wa 2018. Uyu mudepite wahindutse ijwi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Perezida Museveni amazeho imyaka 33, aherutse gutangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021. Bobi Wine aherutse kuvuga ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021 @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu