Close MORE NEWS Birmanie : Umutwe w’inyeshyamba wafashe ibirindiro bya gisirikare, ubwoba ni bwinshi UMUBAVU.com Umubavu Kuya 27-04-2021 saa 14:36' whatsapp Facebook Kuri uyu wa kabiri 27 Mata 2021,Umwe mu mitwe w’inyeshyamba ukomeye muri Birmanie wigaruriye ibirindiro bya gisilikare biherereye hafi y’Umupaka w’Iki gihugu na Thaïlande, maze bizamura ubwoba ko imirwano ishobora kwiyongera hagati y’igisilikare n’amatsinda y’amoko yakomeje kwigaragambya kuva ku ya 1 Gashyantare, igisirikare gihiritse ku butegetsi Perezida watowe Aung San Suu Kyi. Ubwo izuba ryarasaga nibwo abasirikare ba Karen bafashe mu nkambi y’igisilikare cya Birmanie, maze abasilikare benshi ba Tatmadaw, izina ryemewe ry’ingabo zisanzwe, barashwe amasasu menshi baricwa nuko hafatwa ibikoresho birimo n’ imbunda byari mu bubiko.Kuva amakimbirane yatangira, ubumwe bw’igihugu Karen (KNU), ibihumbi n’ibihumbi by’abantu batangije imirwano yo kurwanya abari ku butegetsi, ndetse bigera n’aho bufungura ikigo cy’imyitozo yo gutoza kurwana urubyiruko rwo mu mijyi itandukanye muri Birimanie. Uru rubyiruko rwitoreza k’ubutaka bugenzura nibura n’abantu 2000 bose badashyigikiye icyo bita ubutegetsi bahunze bw’igitugu. Ubwo iki gitero cyabaga cyazamuye ubwoba mu baturage ba Birmanie ndetse ibitangazamakuru byaho bivuga ko abantu bagera ku 25.000 bamaze guhunga imirwano hagati y’abasirikare ba Karen n’igisirikare cya Leta, muri bo abagera ku 3.000 bambutse umupaka berekeza muri Thaïlande. Ntabwo ari ubwambere abasirikare ba Karen bigaruriye ikigo cya gisirikare cya Birmaniya. ubuheruka byari mu mpera za Werurwe. Manze ingabo za Tatmadaw zikoresha ibitero by’indege ku birindiro bikuru by’uyu mutwe witwaje intwaro, igikorwa cyabaye bwa mbere mu mateka kuva mu myaka makumyabiri mur’ako karere. Amasezerano yo guhagarika imirwano yo muri 2015 Kuva Birmanie yigenga mu mwaka w’1948, imitwe myinshi y’amoko yagiye ikimbirana na guverinoma kugira ngo irusheho kwigenga, kubona k’umutungo kamere cyangwa umugabane w’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwinjiza amafaranga menshi. Mu mwaka w’2015, igisirikare cyagiranye amasezerano y’igihugu yo guhagarika imirwano hamwe n’imitwe icumi muri yo, harimo n’uwa KNU wagabye iki gitero. Ariko benshi bavuze ko bazongera gufata intwaro kuva hakongera kumeneka amaraso kubera ihirikwa ry’ubutegetsi. Ishyirahamwe rifasha imfungwa za politiki (AAPP) rivuga ko mu mezi atatu ashize abaturage barenga 750 bishwe n’amasasu bikozwe n’abapolisi ndetse n’igisilikare. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, umucuruzi umwe yarashwe mu gituza i Mandalay rwagati, nk’uko byatangajwe n’umutabazi. Ibibazo bikomeje gufata indi ntera mugihe imwe mu miryango ndetse n’ibihugu bimwe biv uga ko mugihe nta gikozwe muri Birmanie hashobora kuba intambara hagati y’igisilikare n’abaturage. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Birmanie : Umutwe w’inyeshyamba wafashe ibirindiro bya gisirikare, ubwoba ni bwinshi UMUBAVU.com Umubavu Kuya 27-04-2021 saa 14:36' whatsapp Facebook Kuri uyu wa kabiri 27 Mata 2021,Umwe mu mitwe w’inyeshyamba ukomeye muri Birmanie wigaruriye ibirindiro bya gisilikare biherereye hafi y’Umupaka w’Iki gihugu na Thaïlande, maze bizamura ubwoba ko imirwano ishobora kwiyongera hagati y’igisilikare n’amatsinda y’amoko yakomeje kwigaragambya kuva ku ya 1 Gashyantare, igisirikare gihiritse ku butegetsi Perezida watowe Aung San Suu Kyi. Ubwo izuba ryarasaga nibwo abasirikare ba Karen bafashe mu nkambi y’igisilikare cya Birmanie, maze abasilikare benshi ba Tatmadaw, izina ryemewe ry’ingabo zisanzwe, barashwe amasasu menshi baricwa nuko hafatwa ibikoresho birimo n’ imbunda byari mu bubiko.Kuva amakimbirane yatangira, ubumwe bw’igihugu Karen (KNU), ibihumbi n’ibihumbi by’abantu batangije imirwano yo kurwanya abari ku butegetsi, ndetse bigera n’aho bufungura ikigo cy’imyitozo yo gutoza kurwana urubyiruko rwo mu mijyi itandukanye muri Birimanie. Uru rubyiruko rwitoreza k’ubutaka bugenzura nibura n’abantu 2000 bose badashyigikiye icyo bita ubutegetsi bahunze bw’igitugu. Ubwo iki gitero cyabaga cyazamuye ubwoba mu baturage ba Birmanie ndetse ibitangazamakuru byaho bivuga ko abantu bagera ku 25.000 bamaze guhunga imirwano hagati y’abasirikare ba Karen n’igisirikare cya Leta, muri bo abagera ku 3.000 bambutse umupaka berekeza muri Thaïlande. Ntabwo ari ubwambere abasirikare ba Karen bigaruriye ikigo cya gisirikare cya Birmaniya. ubuheruka byari mu mpera za Werurwe. Manze ingabo za Tatmadaw zikoresha ibitero by’indege ku birindiro bikuru by’uyu mutwe witwaje intwaro, igikorwa cyabaye bwa mbere mu mateka kuva mu myaka makumyabiri mur’ako karere. Amasezerano yo guhagarika imirwano yo muri 2015 Kuva Birmanie yigenga mu mwaka w’1948, imitwe myinshi y’amoko yagiye ikimbirana na guverinoma kugira ngo irusheho kwigenga, kubona k’umutungo kamere cyangwa umugabane w’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwinjiza amafaranga menshi. Mu mwaka w’2015, igisirikare cyagiranye amasezerano y’igihugu yo guhagarika imirwano hamwe n’imitwe icumi muri yo, harimo n’uwa KNU wagabye iki gitero. Ariko benshi bavuze ko bazongera gufata intwaro kuva hakongera kumeneka amaraso kubera ihirikwa ry’ubutegetsi. Ishyirahamwe rifasha imfungwa za politiki (AAPP) rivuga ko mu mezi atatu ashize abaturage barenga 750 bishwe n’amasasu bikozwe n’abapolisi ndetse n’igisilikare. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, umucuruzi umwe yarashwe mu gituza i Mandalay rwagati, nk’uko byatangajwe n’umutabazi. Ibibazo bikomeje gufata indi ntera mugihe imwe mu miryango ndetse n’ibihugu bimwe biv uga ko mugihe nta gikozwe muri Birmanie hashobora kuba intambara hagati y’igisilikare n’abaturage. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu